Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire gukoreshwamo ikoranabuhanga rya VAR ryitezweho kurandura ibibazo by’imisifurire bimaze igihe byijujutirwa.
Byatangajwe na Visi Perezida akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Mugisha Richard, wanaboneyeho kwihanangiriza abasifuzi bakora amakosa nkana, anizeza Abanyarwanda ko hashyizweho ingamba nshya zigamije gutuma imisifurire igenda neza kurushaho.
Mugisha yavuze ko kimwe mu bibazo bikigaragara mu basifuzi, ari icy’imyitozo ngororamubiri, aho benshi batsindwa n’ibizamini bya “test physique” bitewe n’imyitwarire yabo idahwitse.
Yagize ati “Dufite ikibazo ko mu bibazo byose tugira by’abasifuzi, aho batsindwa igeragezwa abenshi ikibatsinda ni ubushobozi bw’umubiri. Kandi kuyitsinda bisaba ikinyabupfura, kuko hari abahora batsindwa. Ikibazo gikomeye ni uko uwatsinzwe uyu munsi ejo tukamwohereza muri Kenya agatsinda, ariko iyo mitekerereze n’iyo migirire yawe ejo iraguhinduka ikibazo mu mikino ya shampiyona aho abakinnyi bagendera ku muvuduko uri hejuru.”
Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’imisifurire, Mugisha yatangaje ko FERWAFA iri mu biganiro bigeze kure na FIFA kugira ngo mu Rwanda hazanwe ikoranabuhanga rya VAR (Video Assistant Referee) binyuze muri gahunda ya FIFA Forward.
Ati “Turimo kuganira na FIFA muri gahunda ya FIFA Forward. Amavugurura ari kugenda neza, kandi turifuza ko twahabwa ikoranabuhanga rya VAR ryavumbuwe vuba. Nibiba byemejwe ndetse ubushobozi bukaboneka, ni ikintu twifuza ko cyaza vuba cyane, kuko turebye imikino yacu iva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru, VAR enye zadufasha kandi bishoboka ko twabitangira umwaka utaha.”
Yanagarutse ku kibazo cya ruswa mu misifurire, avuga ko FERWAFA iri hafi kugirana amasezerano n’inzego zishinzwe iperereza, harimo RIB, mu rwego rwo kurwanya ibikorwa bibi byose bijyanye n’umupira w’amaguru.
Ati “Hari amasezerano tumaze gukora, ayo Perezida azayasinyana na RIB. Ndabivuga si imisifurire gusa, ndavuga ibyaha byose bikorwa n’abakinnyi cyangwa abandi bari mu mupira. Hari ibiboneka bigoranye, keretse inzego zibifitiye ubushobozi zigufashije.”
Mugisha Richard avuga ko amategeko agenga imisifurire azavugururwa bitarenze uyu mwaka, kugira ngo akazi k’abasifuzi karusheho gukorwa neza no mu mucyo.
Aime Augustin
RADIOTV10










