Umutoza Robertinho usanzwe utoza ikipe ya Rayon Sports yavuze ko nta burwayi afite nyuma y’aho ubuyobozi bw’iyi kipe butangaje ko bwamuhagaritse ku mpamvu z’uburwayi, anagira icyo avuga ku musaruro mucye avugwaho.
Ku wa mbere w’iki cyumweru, ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasohoye itangazo rihagarika ku kazi Roberto Gonçalves de Carmo Robertinho, bavuga ko ari ku bw’impamvu z’uburwayi.
Icyakora Umuyobozi wa Rayon Sports, Thadée TWAGIRAYEZU yabwiye RADIOTV10 ko uyu mutoza yahagaritswe kubera umusaruro muke ndetse n’izindi mpamvu, ibi bigasa no kudahuriza ku mpamvu nyakuri y’ihagarikwa ry’uyu mutoza.
Mu kiganiro cyihariye Robertinho yagiranye na RADIOTV10 aho acumbitse i Remera, yayitangarije ko we ari muzima ntakibazo cy’uburwayi afite cyamubuza gukomeza gukora akazi nk’ibisanzwe.
Ati “Ndwaye iki se? naba ndwaye nkabasha gukoresha telefone kandi namwe mwaje kundeba ari yo tuvuganiraho? nta burwayi mfite rwose.”
Bivugwa ko uburwayi ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko Robertinho yaba afite ari ubw’amaso ngo akaba atareba neza, ibyo Umutoza ahakana.
Ati “Njyewe navuganye n’Umuganga wanjye twumvikana ko azanyogereza amaso umwaka w’imikino urangiye, ubu se uyu si umutuku? uyu si umukara (Robertinho yerekana amabara yari ari kuri telefone ye).”
Usibye ubu burwayi ahakana, uyu mutoza yanavuze ko atemera iby’abamushinja umusaruro muke kuko kuba barushwa inota rimwe na APR FC atari ikibazo gikomeye ndetse bakaba bari muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Robertinho kandi yanasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kumwishyura amafaranga y’ibirarane by’amezi 3 bamurimo bityo agasanga umuryango iwabo muri Brazil kuko ntacyo yaba agikora mu Rwanda mu gihe nta kazi ahafite.
Indi mpamvu yashingiweho Umutoza Robertinho ahagarikwa, ni iyo kunanirwa guturisha no kumvisha Abakinnyi ko badakwiye gusiba imyitozo nk’uko Umuyobozi wa Rayon Sports yabitangarije RADIOTV10.
Iyi mpamvu na yo Robertinho yayiteye utwatsi, avuga ko iki kibazo kitamurebaga ko ibyo ari ibibazo birebana n’ubuyobozi n’abakinnyi ubwabo.
Umutoza Robertinho yahagaritswe amezi abiri azarangirana n’amasezerano ye, mu gihe Mazimpaka André (utoza Abanyezamu) bahagarikiwe rimwe we nta gihe kizwi yahagaritswe.
Tariki 22 Nyakanga 2024, ni bwo Robertinho yari yagizwe Umutoza mukuru wa Rayon Sports, dore ko yari ayigarutsemo nyuma y’imyaka itanu, aho mu mwaka w’imimino 2018-2018 yari yayihesheje igikombe cya shampiyona.
Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10