Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umutoza w’ibigwi i Burayi yirukanywe bitunguranye n’ikipe aherutse guhesha igikombe gikomeye

radiotv10by radiotv10
16/01/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umutoza w’ibigwi i Burayi yirukanywe bitunguranye n’ikipe aherutse guhesha igikombe gikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Jose Mourinho, watwaranye na AS Roma igikombe cya UEFA Conference League muri 2022, yamaze kwirukanwa n’iyi kipe y’i Roma, batazira ‘Giallorossi’.

Nk’uko AS Roma yabitangaje, Jose Mourinho n’ikipe yamufashaga mu bikorwa byo gutoza (Coaching staff) bamaze gutandukana n’iyi kipe.

Jose Mourinho yageze muri AS Roma muri Gicurasi 2021, aho yari abaye umutoza wa 60 mu mateka y’iyi kipe yo mu murwa mukuru w’ u Butaliyani.

Nyuma y’umwaka umwe, ku ya 25 Gicurasi 2022, i Tirana muri Albania, Jose Mourinho yafashije iyi AS Roma kuhatwarira igikombe cya UEFA Conference League, nyuma y’imyaka 61 iyi kipe idatwara igikombe cyo mu marushanwa mpuzamahanga.

Jose Mourinho kandi yanagejeje iyi AS Roma ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League wabereye i Budapest muri Romania muri 2022-2023, aho batsinzwe na FC Seville.

Gusa ariko muri uyu mwaka w’imikino, AS Roma ikaba itari yorohewe muri Shampiyona Serie A, dore ko ubu ayisize ku mwanya wa 9 n’amanota 29, aho batsinze imikino 8, bakanganya 5, bagatsindwa 7.

Ikindi ni uko iyi kipe ya AS Roma, mu mikino 6 iheruka, yatsinzemo umwe gusa, cyane ko yari iherutse gutsindwa na AC Milan ibitego 3-1.

Ingingo nyamukuru ishobora kuba itumye iyi kipe na Jose Mourinho batandukana, ni ikibazo cy’imyitwarire (disciplinary problems) cyane ko muri iyi 2023-2024 yari amaze guhabwa amakarita 5 y’umutuku, yiyongera ku yandi 3 yari yabonye muri 2022-2023. Jose Mourinho, w’imyaka 60, avuye muri AS Roma atsinze imikino 68 mu mikino 138.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 19 =

Previous Post

BREAKING: Abasirikare batatu ba FADRC binjiye mu Rwanda mu gicuku bitwaje intwaro

Next Post

Nigeria yatangije uruganda ruzaniye Afurika ibisubizo by’ikibazo cyayiberaga ingutu

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nigeria yatangije uruganda ruzaniye Afurika ibisubizo by’ikibazo cyayiberaga ingutu

Nigeria yatangije uruganda ruzaniye Afurika ibisubizo by’ikibazo cyayiberaga ingutu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.