• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umutoza w’ibigwi i Burayi yirukanywe bitunguranye n’ikipe aherutse guhesha igikombe gikomeye

radiotv10by radiotv10
16/01/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umutoza w’ibigwi i Burayi yirukanywe bitunguranye n’ikipe aherutse guhesha igikombe gikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Jose Mourinho, watwaranye na AS Roma igikombe cya UEFA Conference League muri 2022, yamaze kwirukanwa n’iyi kipe y’i Roma, batazira ‘Giallorossi’.

Nk’uko AS Roma yabitangaje, Jose Mourinho n’ikipe yamufashaga mu bikorwa byo gutoza (Coaching staff) bamaze gutandukana n’iyi kipe.

Jose Mourinho yageze muri AS Roma muri Gicurasi 2021, aho yari abaye umutoza wa 60 mu mateka y’iyi kipe yo mu murwa mukuru w’ u Butaliyani.

Nyuma y’umwaka umwe, ku ya 25 Gicurasi 2022, i Tirana muri Albania, Jose Mourinho yafashije iyi AS Roma kuhatwarira igikombe cya UEFA Conference League, nyuma y’imyaka 61 iyi kipe idatwara igikombe cyo mu marushanwa mpuzamahanga.

Jose Mourinho kandi yanagejeje iyi AS Roma ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League wabereye i Budapest muri Romania muri 2022-2023, aho batsinzwe na FC Seville.

Gusa ariko muri uyu mwaka w’imikino, AS Roma ikaba itari yorohewe muri Shampiyona Serie A, dore ko ubu ayisize ku mwanya wa 9 n’amanota 29, aho batsinze imikino 8, bakanganya 5, bagatsindwa 7.

Ikindi ni uko iyi kipe ya AS Roma, mu mikino 6 iheruka, yatsinzemo umwe gusa, cyane ko yari iherutse gutsindwa na AC Milan ibitego 3-1.

Ingingo nyamukuru ishobora kuba itumye iyi kipe na Jose Mourinho batandukana, ni ikibazo cy’imyitwarire (disciplinary problems) cyane ko muri iyi 2023-2024 yari amaze guhabwa amakarita 5 y’umutuku, yiyongera ku yandi 3 yari yabonye muri 2022-2023. Jose Mourinho, w’imyaka 60, avuye muri AS Roma atsinze imikino 68 mu mikino 138.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 10 =

Previous Post

BREAKING: Abasirikare batatu ba FADRC binjiye mu Rwanda mu gicuku bitwaje intwaro

Next Post

Nigeria yatangije uruganda ruzaniye Afurika ibisubizo by’ikibazo cyayiberaga ingutu

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Nigeria yatangije uruganda ruzaniye Afurika ibisubizo by’ikibazo cyayiberaga ingutu

Nigeria yatangije uruganda ruzaniye Afurika ibisubizo by’ikibazo cyayiberaga ingutu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.