Umutaliyani Carlo Ancelloti uri gusoza inshingano ze nk’umutoza wa Real Madrid, byamaze kwemezwa n’Ikipe y’Igihugu ya Brazil ko ari we uzaba umutoza wayo ubwo shampiyona ya Espagne izaba irangiye.
Carlo Ancelloti wagize umwaka mubi muri Real Madrid aho yatakaje igikombe cy’umwami atsinzwe na FC Barcelone, akaba yaranaviriyemo muri 1/4 muri UEFA Champions league ndetse bikaba binagaragara ko na Shampiyona amahirwe menshi afitwe na FC Barcelone kuyegukana kuko irusha Real Madrid amanota agera kuri arindwi.
Byari byaratangiye guhwihwiswa ko uyu mutoza azava muri Real Madrid nyuma yuko uyu mwaka utamuhiriye ndetse akaba yaratsinzwe cyane na mucyeba w’Ibihe byose FC Barcelone kuko kugera ubu imikino itanu iheruka guhuza izi mpande zombi FC Barcelone ni yo yitwaye neza ibona intsinzi.
Uyu musaza w’imyaka 65, bivugwa ko Shampiyona yo muri Espagne ikirangira tariki ya 25 Gicurasi 2025 azahita akomereza mu nshingano nshya zo gutoza Brazil aho byitezwe ko umukino wa mbere azatoza uteganyijwe tariki 06 Kamena 2025 ubwo Brazil izaba icakirana na Equador ndetse anakurikizeho Paraguay.
Carlo Ancelloti afite inshingano zikomeye zo kongera gusubiza igitinyiro iyi kipe y’Igihugu aho yitezweho kuzayijyana mu Gikombe cy’Isi cy’umwaka utaha wa 2026, anafite inshingano zo kuyigihesha kuko igiheruka mu mwaka wa 2002.
Ancelloti azaba atoza abakinnyi harimo abo azaba yaratoje muri Real Madrid nka Vinicius Jr, Militao, Rodrygo Goes na Endrick, bagiye bubakana ibigwi muri iyi kipe yo ku Mugabane w’u Burayi muri Espagne.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10