Umuhanzikazi Alyn Sano yabajijwe niba akiri isugi, abanza gutungurwa no kuba uwari ubimubajije atinyuka kubimubaza, amusubiza na we amubaza niba umubyeyi we aroga ku buryo yaba agejeje iki gihe atarakora imibonano.
Alyn Sano yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Muyango usanzwe akora ibiganiro ahuramo n’abafite amazina azwi mu myidagaduro bakaganira bisanzuye mu byo yise who is my date.
Alyn Sano wari umutumirwa kuri iyi nshuro, yabajijwe na Muyango niba akiri isugi, undi abanza gutungurwa, amubaza ati “Njyewe?” Ati “Njye ndi isugi? Mama wanjye se yakubwiye ko aroga.”
Ni igisubizi gikunze gutangwa n’abakobwa bavuga ko badashobora kugeza mu myaka baba bafite batarakora imibonano mpuzabitsina, ko byaba ari sakirirego.
Alyn Sano yakomeje agira ati “Njye ku myaka yanjye!! Ntibibaho rwose, ni gute naba nkiri isugi? Urantutse ahubwo ukwiye kunsaba imbabazi.”
Muri iki kiganiro kandi, Alyn Sano yabajijwe umubare w’abasore batandukanye mu rukundo [ibyo bakunze kwita ‘Ex’ basahaka kuvuga Ex boyfriend (umusore mwahoze mukundana)], avuga ko ari batatu.
Miss Muyango yahise amusaba ko yahamagara umwe muri abo ba Ex be akamubwira ko amukumbuye, abanza kwanga, ariko agera aho aramuhamagara arabimubwira, ahita akupa.
Nyuma yo kumukupa, Alyn Sano yahise avuga ko ubwo yari amuhamagaye akamubwira ijambo ngo “I miss you”, uwo wahoze ari umukunzi we yabaye nk’uwikanga, ngo na we akamubaza ati “ni njye ubwiye?”
Alyn Sano kandi yabajijwe amanota yakwiha ku icumi mu gusomana, avuga kuri we yakuzuza. Yavuze ko nubwo atakwigereranya n’abandi kuko atazi uko babikora, ariko ko uko abwirwa n’abantu, bamubwira ko abizi.

RADIOTV10











