Muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za America, umwana w’igitambambuga w’imyaka ibiri yishe se amurashishije imbunda ya masotera, bituma nyina akurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
WashingtonPost dukesha aya makuru, ivuga ko uyu mwana yarashe ku bw’impanuka se witwa Reggie Mabry w’imyaka 26.
Uyu mwana yarashe se mu gihe yariho akina imikino yo muri televiziyo, iki gitambambuga kikegura imbunda kikamurasa ku bw’impanuka.
Iyi mpanuka yabaye mu gihe nyina w’uyu mwana Marie Ayala n’abandi bana babo batatu bari bavuye mu rugendo ahirwa Orlando.
Umuyobozi wa Polisi muri Orange County, John Mina yavuze ko iyi mbunda yifashishijwe n’uyu mwana mu kurasa se atabigambiriye, itari yabitswe neza.
Yagize ati “Mu by’ukuri yari yoroshye kuyigeraho yewe n’umwana w’umwana w’imyaka ibiri kandi icyavuyemo kirigaragaza ko giteye ubwoba, nta muntu numwe ushobora kubyiyumvisha.”
Uyu mugore Marie Ayala akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi butagambiriwe bushingiye ku burangare.
Uyu Ayala wafatiwe icyemezo cyo gukomeza gufungwa kuri uyu wa Mbere, yavuze ko umwana w’umuhungu w’imyaka 5 ari we wamubwiye ko umwana wabo w’imyaka ibiri ari we warashe ariko ko uwo mwana atabashije gusobanura uburyo murumuna we yageze kuri iyi mbunda nto ya masotera.
Uyu muyobozi wa Polisi muri kariya gace, yavuze ko ubu burangare bw’uyu mubyeyi bwatumye abana babo batagira amahirwe yo kubana n’ababyeyi babo bombi kuko nyuma yuko Se apfuye, ubu na nyina afunze.
Ati “Aka kanya aba bana bakiri bato babuze ababyeyi babo kandi uyu mwana azakurana igikomere cyo kuba yararashe Se.”
RADIOTV10