Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yanyuzwe na Album ‘25Shades’ y’umuhanzikazi Bwiza aherutse gushyira hanze.
Ni nyuma yuko uyu muhanzikazi Bwiza, ashyize hanze iyi album ye mu cyumweru gishize, ku wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yabitangaje nyuma yuko Bwiza yari amaze kwandika ku rubuga nkoranyambaga rwa X (Twitter) abaza abakunzi be uko bakiriye Album ye nshya.
Mu kugaragaza uko yanyuzwe n’iyi Album, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko indirimbo ‘Isi’ ndetse na ‘Ndabaga’ zije ziyongera ku zindi zakunzwe cyane ari zo ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie n’iyitwa ‘To You.’
Iyi album y’umuhanzikazi Bwiza Emerance wamenyekanye nka Bwiza, ni iya kabiri, irigo indirimbo 12 zitsa cyane ku rukundo.
Ni Album kandi yayishyizwe ku isoko nyuma ya ‘My Dreams’ yamurikiye abakunzi be muri Nyakanga 2023.
Bwiza yahisemo kumurikira iyi Album shya mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, ku munsi w’abagore ku wa 8 Werurwe 2025.
Uyu muhanzikazi aherutse kuvuga ko yahisemo kuyita ‘25Shades’ bitewe no kuba na we uyu mwaka ari bwo ari kuzuza imyaka 25 y’amavuko.


RADIOTV10