Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; yatangaje ko yumvise indirimbo zigize album y’umuhanzikazi Ariel Wayz zikamunyura, avuga izo yakunze kurushaho.
Ni nyuma yuko umuhanzikazi Ariel Wayz ashyize hanze Album yise ‘Hear To Stay’, iri gukundwa n’abantu batandukanye, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe wabigaragaje kuri uyu wa 31 Werurwe 2025
Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko yumvise indirimbo ku yindi mu zigize iyi album y’umuhanzikazi Ariel Wayz, aboneraho kuvuga ko ashingiye ku bwiza bwayo uyu muhanzikazi iyo aza kuba Umunyamerika atakabaye ava ku rutonde rw’abahanzi 100 baho bakunzwe.
Yagize ati “Maze kumva album yose uko yakabaye, iyo Ariel Wayz aza kuba ari Umunyamerika, ntiyari kuzigera ava ku rutonde rw’abahanzi 100 bagezweho [US Billboard Hot 100], Ni umwe mu bahanga bazi kuririmba (Guhogoza).”
Album ya Ariel Wayz imaze iminsi isaga 20 isohotse, ikaba ari na yo ya mbere nk’uyu uyu muhanzikazi yabitangaje.
Amb. Olivier Nduhungire akunze kugaragaza ko akurikirana imyidagaduro yo mu Rwanda ndetse akanatanga uruhare rwe mu gutera akanyabugabo abayikora.
Mu mpera z’umwaka ushize no mu ngangiro z’uyu, uyu munyapolitiki ukuriye dipolomasi y’u Rwanda, yagaragaje ko ashyigikira abahanzi nyarwanda, aho yitabiriye igitaramo Bruce Melodie yasogongerejemo abantu indirimbo za Album ye, ndetse akanamutera inkunga agura album ye, aho yishyuye Miliyoni 1 Frw.
Muri ibyo bihe kandi, Amb. Olivier Nduhungirehe yanitabiriye ibitaramo byari byateguwe n’abahanzi nyarwanda byo gusoza umwaka no gutangira undi, birimo icya The Ben na we yamurikiyemo album ye, ndetse n’icy’umuhanzi Israel Mbonyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Nyagasani.

Felix NSENGU
RADIOTV10