Umuhanzi Kenny Sol aritegura kwerecyeza muri Canada kuhakorera ibitaramo azamaramo ukwezi, agasangayo mugenzi we Bruce Melodie basanzwe banabana muri Label imwe ya 1:55 AM.
Kenny Sol aritegura kujya muri Canada, ku nshuro ya kabiri, dore ko atari ku nshuro ya mbere agiye gutaramira muri iki Gihugu.
Avuga ko yiteguye kujya guha ibyishimo Abanyarwanda n’abandi bose baba muri Canada bakunda umuziki we, kuko amaze iminsi ari mu myiteguro.
Agaruka ku myiteguro ye no kuba asubiye muri Canada, Kenny Sol yagize ati “Canada ntabwo ari ubwa mbere ngiye kuhataramira, ubwo mperukayo nabonye hari abantu bafite ibyishimo, no kuri iyi nshuro niteguye kubaha ibyishimo.”
Igitaramo cya mbere azakorera muri iki Gihugu cya Canada, kizaba tariki 15 Ugushyingo 2024, akazanakomeza ibindi bitaramo muri iki Gihugu afitemo igihe kirenga ukwezi.
Agiye kwerecyezayo asangayo Bruce Melodie, we wamaze no gutangira ibitaramo afite muri iki Gihugu cya Canada, kimaze iminsi kigaragaza ko hari abakunzi ba muzika Nyarwanda benshi.
Aba bombi bagiye gutaramira mu Gihugu cya hanze y’u Rwanda nyuma yuko banagaragaye mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryateguwe na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, byazengurutse Igihugu cyose.
Khamiss SANGO
RADIOTV10