Umuhanzi Ishimwe Prince uzwi nka Darest, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, ku munsi umwe na Micky na AG Promoter na bo bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro, ubu bamaze kwitwa umugore n’umugabo mu irangamimerere.
Darest wahoze mu itsinda Juda Muzik usigaye aririmba ku giti cye, yasenzeranye n’umukunzi we Iradukunda usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Iri sezerano ryo guhamya ko aba bombi babaye umugore n’umugabo, ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.
Amakuru yizewe kandi ahamya ko aba bombi bazanakora ubukwe mu ntangiro z’ukwezi gutaha k’Ukuboza, bagasezerana mu itorero n’indi mihango yo gusaba no gukwa.
Uku gusezerana kwabo kubaye nyuma y’amezi 10, Darest yambitse impeta y’urukundo uyu mukunzi, mu muhango wabaye muri Mutarama uyu mwaka.
Ibi birori byo gusezerana kwabo byanitabiriwe n’ibyamamare binyuranye birimo umuhanzi Nel Ngabo wari waje kubashyigikira muri iyi ntambwe bateye ibaganisha ku kuba umugore n’umugabo.
Gusezerana mu Murenge kwabo kandi kwabereye umunsi umwe, n’ukw’indi couple izwi mu myidagaduro yo mu Rwanda ya AG Promoter na Micky uzwi muri sinema Nyarwanda.



RADIOTV10









