Dj Theo uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda byumwihariko muri muzika Nyarwanda, wafashije bamwe mu bahanzi barimo n’abafite amazina akomeye, yitabye Imana azize uburwayi.
Inkuru y’urupfu rwa Dj Theo, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, ubwo bamwe mu basanzwe baziranye na nyakwigendera banasanzwe bakora umwuga umwe, bagaragazaga agahinda batewe n’uyu mugenzi wabo witabye Imana.
Nyakwigendera Dj Theo, yaguye mu Bitaro bya Masaka nyuma y’amasaha macye abigejemwemo avanywe mu Bitaro byo kwa Kanimba.
Zimwe mu nshuti za Dj Theo, zivuga ko yari yajyanywe muri ibi Bitaro bya Leta, nyuma y’igihe arembye aho yajyanywe muri ibi Bitaro kugira ngo hakomeze kuboneka ubushobozi bwo kumwitaho, kuko Ibitaro byo kwa Kanimba yari amazemo igihe, byasabaga amafaranga menshi, bigatuma hafatwa icyemezo cyo kumujyana mu Bitaro bya Leta.
Izi nshuti ze zivuga kandi ko yajyanywe mu Bitaro bya Masaka, abasha no kuvuga, ariko hashize igihe gito ahageze, yaje kuremba, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, akaba yaje kwitaba Imana.
Nyakwigendera yari asanzwe akorana na Label y’Umuhanzi Rideman izwi nk’Ibisumizi, akaba yanamufashaga cyane mu bikorwa bye bya muzika, mu bitaramo byinshi yakundaga gukora.
Bamwe mu nshuti ze kandi, bavuga ko nyakwigendera yitabye Imana, hari gukorwa igikorwa cy’abandi ba-Dj bagenzi be cyo gukusanya amafaranga yo kujya kumufasha no kumusura.
RADIOTV10