Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwapfushije umuntu warugizemo uruhare

radiotv10by radiotv10
21/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwapfushije umuntu warugizemo uruhare
Share on FacebookShare on Twitter

Dj Theo uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda byumwihariko muri muzika Nyarwanda, wafashije bamwe mu bahanzi barimo n’abafite amazina akomeye, yitabye Imana azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rwa Dj Theo, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, ubwo bamwe mu basanzwe baziranye na nyakwigendera banasanzwe bakora umwuga umwe, bagaragazaga agahinda batewe n’uyu mugenzi wabo witabye Imana.

Nyakwigendera Dj Theo, yaguye mu Bitaro bya Masaka nyuma y’amasaha macye abigejemwemo avanywe mu Bitaro byo kwa Kanimba.

Zimwe mu nshuti za Dj Theo, zivuga ko yari yajyanywe muri ibi Bitaro bya Leta, nyuma y’igihe arembye aho yajyanywe muri ibi Bitaro kugira ngo hakomeze kuboneka ubushobozi bwo kumwitaho, kuko Ibitaro byo kwa Kanimba yari amazemo igihe, byasabaga amafaranga menshi, bigatuma hafatwa icyemezo cyo kumujyana mu Bitaro bya Leta.

Izi nshuti ze zivuga kandi ko yajyanywe mu Bitaro bya Masaka, abasha no kuvuga, ariko hashize igihe gito ahageze, yaje kuremba, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, akaba yaje kwitaba Imana.

Nyakwigendera yari asanzwe akorana na Label y’Umuhanzi Rideman izwi nk’Ibisumizi, akaba yanamufashaga cyane mu bikorwa bye bya muzika, mu bitaramo byinshi yakundaga gukora.

Bamwe mu nshuti ze kandi, bavuga ko nyakwigendera yitabye Imana, hari gukorwa igikorwa cy’abandi ba-Dj bagenzi be cyo gukusanya amafaranga yo kujya kumufasha no kumusura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

U Rwanda rwavuze icyo rwiteze mu mubano warwo na America nyuma y’irahira rya Trump

Next Post

Amakuru mashya ku bahitanywe n’akaga kabaye muri Nigeria ku bari bagiye gushakisha ubutunzi

Related Posts

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu rubanza rw’abaregwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hasobanuwe ko uyu uzwi mu biganiro kuri YouTube,...

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuhanzi mu njyana ya gakondo, Lionel Sentore, yagaragaje ibyishimo yatewe no kongera guhura n’umubyeyi we bari bamaze imyaka 13 batabonana,...

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

by radiotv10
11/12/2025
0

Edouard Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda, yagiye gushyigikira umuhanzi Niyo Bosco, mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore...

IZIHERUKA

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports
FOOTBALL

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku bahitanywe n’akaga kabaye muri Nigeria ku bari bagiye gushakisha ubutunzi

Amakuru mashya ku bahitanywe n’akaga kabaye muri Nigeria ku bari bagiye gushakisha ubutunzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.