Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika

radiotv10by radiotv10
06/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Abayobozi ba Israël na Hamas bageze i Cairo mu Misiri, kugira ngo baganire ku mugambi w’amahoro wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, ugamije kurangiza intambara imaze igihe hagati y’impande zombi.

Aba bayobozi ku mpande zombi bageze mu Misiri kuri uyu wa Mbere, tariki 06 Ukwakira 2025, aho imwe mu ngingo baganiraho, ari amasezerano ashoboka yo kurekura imfungwa ziri muri Gaza, kuko iyi ngingo n’izindi z’ingenzi zigize ayo masezerano zitarumvikanwaho neza.

Abayobozi ba Hamas bageze mu Misiri kuri iki Cyumweru mbere yuko hatangira ibiganiro na Israël na Leta Zunze Ubumwe za America, bigamije kuganira ku mugambi wo guhagarika imirwano muri Gaza, uzarangira imirwano ihagaritswe ndetse n’abafashwe bugwate bagafungurwa, mu gihe ibiganiro byazagenda uko biteganyijwe.

Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu yatangaje ko gukura ingabo zose muri Gaza bitari mu byo bazaganiraho, kuko badashobora kubyemera, ndetse mu ijambo yavuye kuri televiziyo y’Igihugu ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, yavuze ko Hamas igomba gushyira hasi intwaro hifashishijwe umugambi wa Trump cyangwa imbaraga za gisirikare. Yongeyeho ko yizeye kugarura imfungwa za Israel zifungiye muri Gaza mu minsi mike iri imbere.

Ibyo Netanyahu yabivuze nyuma yuko Hamas yari imaze gushyira hanze itangazo ryasohotse ku wa Gatanu, rivuga ko yemeye kurekura imfungwa ifite muri Gaza hakurikijwe umugambi w’amahoro wa Leta Zunze Ubumwe za America, ariko ntiyavuga ku bijyanye no gushyira intwaro hasi, ahubwo isaba ko habaho ibiganiro ku bindi bibazo birebana n’uyu mugambi wa America.

Hamas igishyira hanze iryo tangazo, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, na we yahise atangaza ko atazihanganira gutinda kwa Hamas mu kwemera aya amasezerano.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati “Hamas igomba kwemera aya masezerano yo kurangiza intambara byihuse, bitabaye ibyo, byose bizahinduka ubusa. Reka tubirangize vuba.”

Iyi gahunda ya America igizwe n’ingingo 20 ziteganya ihagarikwa ry’intambara ako kanya, ndetse n’irekurwa ry’abanya-Israel 20 bakiri bazima bafashwe bugwate na Hamas, kimwe n’imirambo y’abakekwaho kuba barishwe, bagahererekanywa n’Abanya-Gaza amagana bafungiye muri gereza za Israel.

Mu itangazo ryanyuze kuri X, Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko zatanze itegeko ryo gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’icyiciro cya mbere cy’umushinga wa Trump ugamije irekura ry’abafashwe bungwate, ndets  zongeyeho ko umutekano w’abasirikare ba Israel ari wo uza ku isonga.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 1 =

Previous Post

Ubutumwa Gen.Makenga yagejeje ku bakomando 9.000 binjiye muri AFC/M23 batumye yakira 16.000 mu kwezi kumwe

Next Post

Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Related Posts

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwamaganye bwivuye inyuma ibitero y’ibisasu bya rutura bimaze iminsi...

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

by radiotv10
06/12/2025
0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga ibicanwa bidahagarara ku Buhinde. Ibi Putin yabitangarije mu ruzinduko...

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

by radiotv10
03/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.