• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uwakiniye ikipe iri gukora ibitunguranye yasabye umutoza wayo ikintu gikomeye

radiotv10by radiotv10
27/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Uwakiniye ikipe iri gukora ibitunguranye yasabye umutoza wayo ikintu gikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Umufaransa Frank Alain James Leboeuf wabaye myugariro ukomeye mu ikipe ya Chelsea FC, ikomeje gutsindwa umusubirizo, yasabye Frank Lampard uri kuyitoza by’agateganyo, gufata umwanzuro, agasezera.

Frank Alain James Leboeuf wakiniye Chelsea kuva mu 1996 kugeza muri 2001, yasabye Frank Lampard, gufata iki cyemezo, nyuma yuko iyi kipe yongeye gutsindwa na Brentford FC ibitego 2-0 byatumye Frank Lampard yuzuza imikino 5 atsindwa kuva yagaruka mu kazi ko gutoza iyi kipe y’i Londres.

Si ugutsindwa gusa imikino itandukanye, ahubwo iyi Chelsea FC muri iyo mikino, imaze gutsinda igitego 1 gusa, babonye ubwo bakinaga na Brighton & Hove Albion ubwo yabatsindaga ibitego 2-1 nabwo kuri iyo sitade yabo.

Frank Leboeuf yatangaje ko afite impungenge zikomeye ko iyi kipe yahoze akinira ishobora gusoza uyu mwaka w’imikino ntawundi mukino itsinze.

Ibi bishobora kuba byayitera ibibazo bikomeye kuko ubu Chelsea FC yicaye ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 39 ikaba irusha amanota 10 gusa ikipe ya 18 aho ariyo iba ibanziriza izimanuka mu kiciro cya 2.

Frank Lampard yagarutse muri Chelsea FC yari yaramwirukanye ikamusimbuza Thomas Tuchel nyuma y’uko yirukanye Graham Potter wayitozaga, mu gihe Chelsea ikiri mu biganiro bya nyuma n’umutoza Mauricio Pochettino ushobora gutangazwa nk’umutoza mushya w’iyi kipe mu cyumweru gitaha ariko akazatangira akazi mu mwaka utaha w’imikino.

Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =

Previous Post

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yerecyeje muri Uganda mu nama idasanzwe

Next Post

Icyemezo cya mbere cyafatiwe uwagaragaye akora ibiterasoni cyamenyekanye

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Icyemezo cya mbere cyafatiwe uwagaragaye akora ibiterasoni cyamenyekanye

Icyemezo cya mbere cyafatiwe uwagaragaye akora ibiterasoni cyamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.