Mu basize ubuzima mu mpanuka ikomeye yabereye muri Uganda y’imodoka yerecyezaga mu Rwanda yagonganye n’ndi ya kompanyi yo muri Kenya, harimo Umunyarwanda wakinnye umupira w’amaguru mu makipe arimo Mukura VS.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022, yabereye mu gace Rwahi kari mu rugabano rw’Uturere twa Ntungamo na Rukiga mu burengerazuba bwa Uganda.
Iyi mpanuka y’imodoka ya bisi ya Volcano ndetse n’indi ya kompanyi yitwa Oxygen yo muri Kenya zagonganye bikomeye, yahitanye ubuzima bw’abantu batandatu barimo Abanyarwanda bane nkuko byemejwe na Polisi ya Uganda.
Amakuru yamenyekanye yageze kuri RADIO10, ni uko umwe mu baguye muri iyi mpanuka, ari Gakuru Jean Claude uzwi nka Desayi wakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda nk’uwabigize umwuga.
Gakuru Jean Claude yakiniye amakipe arimo Mukura Victory Sports ifite ibigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’Ikipe ya Esperance.
Umunyamakuru wa Siporo mu Rwanda ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Rigoga Ruth, ari mu bagarutse ku rupfu rwa Gakuru Jean Claude.
Yagize ati “Yitabye Imana aguye mu mpanuka yabereye mu Gihugu cya Uganda mu rukerera.”
Hari andi makuru avuga ko bamwe mu bari muri iyi modoka ya Volcano yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda, bari bagiye mu bikorwa byo gushyingura umuntu witabye Imana.
Polisi ya Uganda, yatangaje ko yatangiye gukora iperereza kuri iyi mpanuka ariko ko hakekwa kuba yatewe n’ikirere kitari kifashe neza kuko hariho ibihu bishobora kuba byatumye abashoferi bari batwaye izi modoka batabasha kubona neza imbere.
RADIOTV10