Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uwakoze amakosa akomeye yatumye abafana ba Arsenal barara nabi byatangiye kumusibira amayira

radiotv10by radiotv10
15/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Uwakoze amakosa akomeye yatumye abafana ba Arsenal barara nabi byatangiye kumusibira amayira
Share on FacebookShare on Twitter

Umusifuzi Lee Mason, nyuma y’amakosa yakoze ku mukino Arsenal yanganyijemo na Brentford igitego 1-1, ntazagaragara kuri VAR (Video Assistant Referee) ku mikino y’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Bwongereza Premier League iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.

Uyu musifuzi, wahoze asifura hagati mu kibuga, akaza gushyirwa kuri VAR, aherutse gukora amakosa akomeye cyane ubwo yemeraga igitego cya Brentford cyatsinzwe na Ivan Toney nyamara hari habayeho kurarira kwa Christian Norgaard wari utanze umupira.

Ikigo cy’abasifuzi cyitwa PGMOL (Professional Game Match Officials Limited), gishinzwe gusifura muri Shampiyona y’u Bwongereza, gihagarariwe n’uwahoze ari umusifuzi ukomeye kabuhariwe Howard Webb, cyatangaje ko uyu musifuzi Lee Mason ngo yibagiwe guca imirongo ndetse ntiyanakurikirana umukino ngo arebe aho igitego cyaturutse, ari byo bise ikosa ry’umuntu ku giti cye (human error).

Ibi byatumye kuri uyu wa Kabiri ubwo hatangazwaga abasifuzi bazasifura imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League, mu mpera z’iki cyumweru hatagaragaramo uyu Lee Mason mu bazaba bari kuri VAR.

Lee Mason, muri uyu mwaka w’imikino, si ubwa mbere akoze amakosa nk’aya kuko yanze igitego cya Newcastle United mu mukino yakiragamo Crystal Palace ku ya 03 Nzeri 2022.

Ibi kandi bije bikurikira Umusifuzi John Brooks, wambuwe inshingano zo gusifura ku mukino wa Merseyside derby Ikipe ya Liverpool yaraye itsinzemo Everton ibitego 2-0 kuri uyu wa Mbere, ndetse akurwa no ku mukino Arsenal iri bwakiremo Manchester City kuri uyu wa Gatatu cyane ko ari we wari uri kuri VAR ku mukino Crystal Palace yakiragamo Brighton akaza kwanga igitego cy’iyi Brighton cyabonetse mu gice cya mbere gitsinzwe n’Umunya Equateur Pervis Estupinan.

Ibi byatumye Umuyobozi w’Ikigo cy’abasifuzi cya PGMOL, Howard Webb, yihamagarira Arsenal na Brighton asaba imbabazi ku bw’amakosa ya VAR yagaragaye ku mikino y’aya makipe yombi.

Cedric KEZA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Uwimana Gideon says:
    3 years ago

    Collect decision

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Ifoto iteye ubwuzu ya Perezida Kagame na Madamu bari kumwe n’abuzukuru

Next Post

Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yaciye impaka bwa mbere yerekana umukobwa yimariyemo

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi
MU RWANDA

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yaciye impaka bwa mbere yerekana umukobwa yimariyemo

Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yaciye impaka bwa mbere yerekana umukobwa yimariyemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.