• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uwakoze amateka muri ruhago yasezeye burundu mu marira menshi

radiotv10by radiotv10
05/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Uwakoze amateka muri ruhago yasezeye burundu mu marira menshi
Share on FacebookShare on Twitter

Kizigenza w’Umunya Sweden, Zlatan Ibrahimovic, yemeje ko asezeye ku mupira w’amaguru nyuma y’uko yari ashoje amasezerano ye muri AC Milan. Yatsinze ibitego 570 mu mikino irenga 500 yakinnye nk’umukinnyi wabigize umwuga.

Abafana bari muri Sitade ya San Siro basezezeye uyu rutahizamu w’Umunya-Sweden, Zlatan, ku mukino we wa nyuma ari mu ikipe ya AC Milan, gusa uyu mukinnyi, w’imyaka 41, wari uherutse gutangaza ko atenda gusezera, kuri ubu yamaze guhindura ibitekerezo, bityo ahitamo kureka guconga ruhago.

Hari amakuru yari amaze iminsi ahuza iki kirangirire mu mupira w’amaguru, Zlatan Ibrahimovic, n’indi kipe yo muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani yitwa Monza, ariko we yahisemo kureka umupira w’amaguru burundu nyuma y’uko atandukanye na AC Milan.

Uyu kabuhariwe w’Umunya-Sweden, Ibrahimovic, yabaye umukinnyi wa mbere ukuze cyane kurusha abandi utsinze igitego muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani, Serie A, mu mukino bahuragamo na Udinese muri Werurwe 2023.

Zlatan Ibrahimovic, wasezeye ku mupira w’amaguru, yanyuze mu makipe atandukanye nka Malmo y’iwabo muri Sweden, Ajax Amsterdam, Juventus, Inter de Milan, FC Barcelone, AC Milan, Paris Saint Germain, Manchester United na LA Galaxy, akaba yaratsinzemo ibitego 570 mu mikino isaga 500, atwara n’ibikombe 34 byose.

Yari amarira

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Utavuga rumwe na Tshisekedi yamennye ibanga amaranye imyaka itatu ry’icyo yamwingingiye

Next Post

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yagaragaje ko imyiteguro y’isiganwa ryegereje ayigeze kure

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yagaragaje ko imyiteguro y’isiganwa ryegereje ayigeze kure

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yagaragaje ko imyiteguro y’isiganwa ryegereje ayigeze kure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.