Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uwari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ibyishimo arimo

radiotv10by radiotv10
15/05/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Uwari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ibyishimo arimo
Share on FacebookShare on Twitter

Niyonizera Judithe wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba bakaza gutandukana, yagaragaje ko yishimiye kuba yakoze ubukwe n’umukunzi we mushya baherutse no kubyarana, agira ati “Iyo igutindije iragutegera.”

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Judithe Niyonizera yagaragaje ko yakoze ubukwe n’umukunzi we King Dust baherutse no kwibaruka umwana wabo wa mbere.

Mu butumwa buherekeje ifoto igaragaza Judithe Niyonizera na King Dust bakoze ubukwe, uyu wahoze ari umugore wa Safi Madiba, yagize ati “Iyo igutindije iragutegera.”

Amakuru avuga ko Niyonizera Judithe n’umukunzi we King Dust bakoze ubukwe mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gicurasi 2025, aho babukoreye muri Canada basanzwe banatuye.

King Dust wakoranye ubukwe na Judithe Niyonizera, bari banazanye mu Rwanda muri Mata 2023 ubwo yari aje kumwereka umuryango we, ari na bwo Urukiko rwemezaga gatanya y’uyu mugore na Safi Madiba bari barasezeranye muri 2017.

Muri Nzeri uwo mwaka wa 2023, byameneykanye ko Niyonizera Judithe n’umukunzi we mushya, King Dust bibarutse imfura yabo y’umwana w’umukobwa.

Niyonizera Judithe uri mu byishimo byo kuba yarakoze ubukwe n’umukunzi we, yari yarasezeranye na Safi Madiba muri 2017, mu buryo butunguranye, ndetse icyo gihe hanabaye imihango ya Kinyarwanda yo gusaba no gukwa.

Safi Madiba wari warasezeranye na Niyonizera, banajyanye muri Canada muri Gashyantare 2020, ariko nyuma biza kuvugwa ko umubano wabo wajemo kidobya, ndetse nyuma baza kwisunga Inkiko kugira ngo zibahe gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko.

Niyonizera Judithe n’umugabo we bakoze ubukwe
Bari mu byishimo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 7 =

Previous Post

Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba

Next Post

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yakoze mu ntoki abakinnyi b’ikipe y’Igihugu abakandira akanyenyeri

Related Posts

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma yuko umukinnyi wa filimi, Alliah Cool agaragaje imodoka aherutse kugura, yabaye nk’uterana amagambo n’umunyamakuru umwe mu Rwanda wayitanzeho igitekerezo...

Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

by radiotv10
15/10/2025
0

Umuririmbyi Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ uherutse kugaragaza agahinda ko kuremererwa n’uburwayi bw’umugore we urembye kandi ubushobozi bwaramushiranye, yatangaje...

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

by radiotv10
13/10/2025
0

Abahanzikazi Vestine na Dorcas basanzwe ari abavandimwe baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Nyagasani, buriye rutemikirere berecyeje muri Canada mu...

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

by radiotv10
13/10/2025
0

Abahanzi b’abavandimwe Dorcas na Vestine bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bavuze ko nyuma yuko umwe muri bo...

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

by radiotv10
11/10/2025
0

Umunyamakuru Julius William Niyitegeka uzwi nka Julius Chita, usanzwe ari inshuti ya Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, wafunguywe nyuma...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yakoze mu ntoki abakinnyi b’ikipe y’Igihugu abakandira akanyenyeri

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yakoze mu ntoki abakinnyi b’ikipe y’Igihugu abakandira akanyenyeri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.