Eric Niyonkuru wakoreye ibitangazamakuru binyuranye mu Rwanda, ubu akaba ari umusifuzi ku Mugabane w’u Burayi, yashyize hanze Indirimbo ‘Atatenda’ imwinjije mu muziki byeruye.
Indirimbo ‘Atatenda’ yakoranye na Eric Reagan, ni iyo mu zaririmbiwe Imana, aho igamije kurema ibyiringiro mu mitima y’abababajwe n’ibihe bigoye barimo.
Eric Niyonkuru avuga abantu bakeneye amagambo y’ihumure kubera ibibazo biri mu Isi nk’ubushomeri, guhemukirwa, n’ibibazo by’imiryango byiyongera umunsi ku wundi.
Ati “Indirimbo Atatenda isobanuye ko Imana izakora, rero ni indirimbo irema icyizere, irema ibyiringiro ku bantu bari guca mu bibazo, abantu bakeneye ijambo ribahumuriza.”
Avuga ko iyi ndirimbo Atatenda ari indirimbo imwinjije mu muziki byeruye, kuko afite indirimbo nyinshi ateganya guha abakunzi ba muzika.
Ati “Iyi ndirimbo inyinjije mu muziki byeruye, kuko mfite agaseke kuzuye, nzakomeza nkore muzika mu minsi iri imbere.”
Uyu wahoze ari umunyamakuru, akaza no kwinjira mu gusifura, si mushya mu muziku, kuko yakuriye mu itorero aririmbana mu ishuri ryo ku Cyumweru. Muri 2010 kandi Eric yatangije itsinda ry’umuziki, aho yigaga mu mashuri yisumbuye.
Uretse kuba yinjiye muri muzika, Eric ari no gukurikirana amasomo y’ubudoromo muri Finland, anabifatanya n’umwuga wo gusifura, aho asifura mu makipe y’abatarengeje imyaka 20.
Abajijwe uburyo afatanya ibi byose, Eric yagize ati “Kubifatanya ntabwo biba byoroshye, ariko Imana iramfasha dore ko utera intambwe imwe igatera 99 igufasha, ikituvuna abahanzi bari i Burayi ni ugusakaza ibihangano byacu.”
Eric Niyonkuru yahoze ari n’umunyamakuru mu Rwanda, aho yakoreye ibitangazamakuru binyuranye mu Rwanda birimo iyahoze ari Royal TV, n’ibinyamakuru byandika kuri murandasi nka Inyarwanda, na Igihe.
Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10