Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Uwari umunyamakuru w’imyidagaduro ubu wabaye umusifuzi yaninjiye mu wundi mwuga

radiotv10by radiotv10
03/08/2024
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Uwari umunyamakuru w’imyidagaduro ubu wabaye umusifuzi yaninjiye mu wundi mwuga
Share on FacebookShare on Twitter

Eric Niyonkuru wakoreye ibitangazamakuru binyuranye mu Rwanda, ubu akaba ari umusifuzi ku Mugabane w’u Burayi, yashyize hanze Indirimbo ‘Atatenda’ imwinjije mu muziki byeruye.

Indirimbo ‘Atatenda’ yakoranye na Eric Reagan, ni iyo mu zaririmbiwe Imana, aho igamije kurema ibyiringiro mu mitima y’abababajwe n’ibihe bigoye barimo.

Eric Niyonkuru avuga abantu bakeneye amagambo y’ihumure kubera ibibazo biri mu Isi nk’ubushomeri, guhemukirwa, n’ibibazo by’imiryango byiyongera umunsi ku wundi.

Ati “Indirimbo Atatenda isobanuye ko Imana izakora, rero ni indirimbo irema icyizere, irema ibyiringiro ku bantu bari guca mu bibazo, abantu bakeneye ijambo ribahumuriza.”

Avuga ko iyi ndirimbo Atatenda ari indirimbo imwinjije mu muziki byeruye, kuko afite indirimbo nyinshi ateganya guha abakunzi ba muzika.

Ati “Iyi ndirimbo inyinjije mu muziki byeruye, kuko mfite agaseke kuzuye, nzakomeza nkore muzika mu minsi iri imbere.”

Uyu wahoze ari umunyamakuru, akaza no kwinjira mu gusifura, si mushya mu muziku, kuko yakuriye mu itorero aririmbana mu ishuri ryo ku Cyumweru. Muri 2010 kandi Eric yatangije itsinda ry’umuziki, aho yigaga mu mashuri yisumbuye.

Uretse kuba yinjiye muri muzika, Eric ari no gukurikirana amasomo y’ubudoromo muri Finland, anabifatanya n’umwuga wo gusifura, aho asifura mu makipe y’abatarengeje imyaka 20.

Abajijwe uburyo afatanya ibi byose, Eric yagize ati “Kubifatanya ntabwo biba byoroshye, ariko Imana iramfasha dore ko utera intambwe imwe igatera 99 igufasha, ikituvuna abahanzi bari i Burayi ni ugusakaza ibihangano byacu.”

Eric Niyonkuru yahoze ari n’umunyamakuru mu Rwanda, aho yakoreye ibitangazamakuru binyuranye mu Rwanda birimo iyahoze ari Royal TV, n’ibinyamakuru byandika kuri murandasi nka Inyarwanda, na Igihe.

Eric Niyonkuru ubu asigaye aba ku Mugabane w’u Burayi

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − three =

Previous Post

Impamvu Umuganura wasigiye bamwe inyota yo kumenya amateka yawo

Next Post

Ibidasanzwe muri Congo: Uko byagenze ngo abarimo Abasirikare bakuru bajye gutura mu irimbi

Related Posts

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

IZIHERUKA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye
MU RWANDA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibidasanzwe muri Congo: Uko byagenze ngo abarimo Abasirikare bakuru bajye gutura mu irimbi

Ibidasanzwe muri Congo: Uko byagenze ngo abarimo Abasirikare bakuru bajye gutura mu irimbi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.