Akayezu Odette uherutse kuvugwa mu makuru yagarutsweho cyane mu Rwanda kubera umugabo basezeranye [mu idini] wamusanganye n’undi mugabo, yavuze ko uyu mugabo basezeranye yamubeshye ibintu byinshi ku buryo yaje kumenya ko afite abagore bane ndetse ngo afite n’abuzukuru.
Mu nkuru yatambutse kuri BTN TV ikagarukwaho cyane, igarukamo umugabo witwa Michel Muhima [bakunda kwita Mike] wavugaga ko yari yaragiye mu kazi aho agarukiye agasanga iwe hari undi mugabo ndetse aryamanye n’umugore baherutse gukora ubukwe.
Muri iyi nkuru, umugore wa Michel witwa Akayezu Odette agera aho avuga ko ubukwe bwabo abufata nk’ibirori by’isabukuru kuko umugabo we yari yarabiteguye ashaka kumutekaho imitwe.
Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel Isimbi, Akayezu Odette avuga ko yamenyanye na Michel muri Mata uyu mwaka ubwo bahuriraga ku mudozi w’imyenda akamutuma kuri uwo mudozi ko yamukunze kandi yifuza ko bakundana.
Uyu Akayezu Odette avuga ko urukundo rwabo rwaje gukomera uyu Michel akamwemerera ko yatandukanye n’umugore yari yashatse bwa mbere ariko aza kumenya amakuru ko afite abandi bagore babyaranye.
Ati “Abo bandi babiri naje kubamenya nyuma twarabanye. Mike afite abagore batatu n’abana batanu [abo yemera]”
Akayezu Odette avuga ko amakuru y’abagore bandi ba Mike yayamenye baramaze gusezerana, akabimubazaho undi akamubwira ko hari undi mugore umwe babanye ariko akaza kumwiba.
Akayezu Odette ubara inkuru ye akanyuzamo akarira amarira agashoka, avuga ko uyu Mike yamubeshye ibintu byinshi akaza kubitahura nyuma, avuga ko amafaranga yose yari afite kuri konti yagiye akayabikuza kugira ngo bategure ubukwe ndetse banatunganye mu rugo kugira ngo bahakorere ubukwe hasa neza.
Ngo bamaze gusezerana mu idini, Mike yakoemeje kotsa igitutu umugore amusaba kugurisha aho batuye ubundi bakajya kugura ahandi ariko undi amubera ibamba.
Ngo ibi byazamuye umwuka mubi barabipfa ari na byo byabaye itangiriro yo kujya avugana n’umugabo yabasanganye baryamanye.
Ibyo kuryamana ntabyabaye
Ngo mu minsi ishize Mike yongeye gusaba Odette ngo batange ingwate y’iriya nzu ngo ubundi bafate inguzanyo muri Banki.
Uyu mugore avuga ko Mike yahise amwihenuraho akamubwira ko yigiriye muri Congo, ati “Nkavuga nti ‘ese Mana aya mafaranga se nge kuyasinyira?’ umutima ukandya rimwe na rimwe nkabimwemerera ubundi nkumva ubwoba buranyishe.”
Muri icyo gihe ni bwo Mike yafashe umwanzuro wo kuva mu rugo ariko aza kumuhamagara amubwira ko agiye kugaruka i Kigali aho aziye yongera kumubwira ko agomba kumuha imitungo akaba ari we uyicunga nanone bongera kutabihurizaho.
Akayezu avuga ko Mike yakomeje kumucyurira, bituma umujinya umuzamukana “mpita mubwira nti ‘umaze iminsi uncyurira inzu noneho nanjye ngiye kukwereka ko ari iwanjye, n’ubundi umaze iminsi umbwira ko ngomba kubaho ubuzima bwanjye nawe ukabaho ubwawe…’mfata telephone mpamagara…[izina ry’umugabo wagaragaye ko baryamanye] ndamutekerereje stress mazemo iminsi.”
Avuga ko muri iryo joro nka saa cyenda n’igice ari bwo yasabye uwo mugabo ko yaza bakaganira kubera agahinda yari afite, yangiriye impuhwe angeraho nka saa kumi n’igice.
Ngo bucyeye ni bwo Mike yaje agasanga uwo mugabo agihari “ndamubwira nti ‘urapfuye, iruka jya muri kiriya cyumba ufunge atakwica’ ubwo yahise ahaguruka ajya mu cyumba arafunga.”
Akayezu avuga ko atigeze aryamana n’umugabo byagaragaye mu nkuru ko bari baryamanye.
Akayezu Odette avuga ko umugabo wagaragaye mu mashusho asohoka mu cyumba cy’uburiri, yari asanzwe amugira inama kubera ibyo bibazo byose yari arimo.
RADIOTV10