Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu Rwanda.
Uyu mukobwa wamamaye cyane ubwo yari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda wa 2019, agiye kujya yumvikana kuri radio izwi nka Urban Radio.
Nk’uko bigaragazwa n’itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’iyi radio bukomeje kurarikira abantu bimwe mu biganiro bizajya bitambuka kuri iyi radio, Umukundwa Cadette azajya akorana na mugenzi we Joy Mignone, mu kiganiro cyiswe Midday Rundown.
Iyi Radio ikiri nshya mu Rwanda, igaragaza ko iki kiganiro kizajya gikorwa n’aba bakobwa, kizajya kiba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.
Umukundwa Cadette wanagaragaye mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye, ni mushya mu mwuga w’itangazamakuru mu gihe mugenzi we Joy Mignone bazakorana, yanyuze ku bitangazamakuru binyuranye birimo RADIOTV10.
Hari abandi banyamakuru barimo abafite amazina azwi mu Rwanda bivugwa ko bategerejwe kuri iyi radio, barimo n’abamaze gutangazwa nka Patie Sindayigaya wakoze kuri radio imwe, uzajya akorana na mugenzi we Big Tonny mu kiganiro Urban in the Morning.
Bivugwa kandi ko hari abandi banyamakuru b’ibiganiro bya Siporo bakoreraga ibindi bitangazamakuru bamaze kubisezera nka Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu wamamaye nka Jado Max, na we uri mu bagomba gukorera iyi radio nshya, ku buryo igisigaye ari igihe gusa ngo batangazwe.


RADIOTV10