Phiona Nyamutoro, umwe mu bagize Guverinoma ya Uganda, akaba n’umukunzi wa Eddy Kenzo, yahishuye uko we n’uyu muhanzi bisanze mu rukundo, n’amayeri yakoresheje, akabanza kumusaba kubonana kugira ngo amugaragarize umushinga afite, agahita amusaba ko bazabana.
Phiona Nyamutoro asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Guverinoma ya Uganda ushinzwe Ingufu n’iterambere ry’Ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro, inshingano yahawe muri Werurwe umwaka ushize wa 2024.
Mbere yaho, Phiona Nyamutoro yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, aho yari Umudepite uhagarariye Urubyiruko.
Ubwo yajyaga kurahirira inshingano zo kwinjira muri Guverinoma ya Uganda, Phiona Nyamutoro yaherekejwe na Eddy Kenzo, ibintu byashimangiye amakuru yari amaze igihe avugwa ko bari mu rukundo, ndetse nyuma buri umwe yaje kwerekana undi mu muryango we, banakora imihango gakondo, ndetse ubu bakaba babana.
Mu kiganiro Phiona Nyamutoro yagiranye na Radio yo muri Uganda yitwa Next Radio, yavuze ko iby’urukundo rwe na Eddy byihuse. Ati “Ntabwo nzi ukuntu yamenye, n’uburyo yabigenje.”
Yavuze ko Eddy Kenzo ari we wamusabye ko bahura, ubwo yamubwira ko ashaka ko baganira ku mishinga ibyara inyungu. Ati “Yavugaga ko afite umushinga. Niyumvishaga ko ari umushinga ubyara inyungu.”
Uyu munyapolitiki icyo gihe wari ukiri Umudepite, avuga ko yumvaga ari umushinga azageza kuri bagenzi be mu Nteko Ishinga Amategeko, agatangira na we gukora ubushakashatsi ngo amenye uwo mushinga n’ibiwerecyeyeho kugira ngo ajye guhura na Eddy Kenzo afite ibyo azi ku buhanzi.
Avuga ko icyo gihe aho bahuriye, Eddy Kenzo yahise amubwira ko umushinga afite ari uwo abona ko wamuhesha umugisha. Ati “Yaravuze ati ‘ndashaka kugerageza amahirwe kuko hari icyo nshaka kuvuga’ ndangije ndamubwira nti ‘ngaho kivuge nyine, ufite ikihe gitekerezo?’, ahita ambwira ngo ‘ndashaka ko dushyingiranwa’.”
Uyu munyapolitiki avuga ko na we yatunguwe, ariko ko nyuma bakomeje kujya baganira bakisanga binjiye mu rugendo rw’urukundo.


RADIOTV10