Umusore uzwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane uzwi nka Jay Squeezer cyangwa Kasuku Media, yagaragaje imodoka idasanzwe yaguze, avuga ko ari gutambuka ku bantu bagasigara basiganuza.
Uyu musore azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga zinyuranye nka Twitter, YouTube, Instagram, aho akunze gukoresha amagambo yihariyeho kuvugira ku karubanda kubera imvugo zifatwa nka nyandagazi adatinya gukoresha.
Ubwo yagaragazaga iyi modoka avuga ko yaguze, mu butumwa yashyize kuri Twitter na bwo yakoresheje imvugo yumvikana nka nyandagazi.
Yagize ati “Ngiki igikoko maze kukigura. Ubu uretse kwicara nkarya inyama nkanikorera imibonoano [yakoresheje imvugo nyandagazi tutakoresha] nkanasenga Imana ntakindi nsigaje pe!”
Uyu Jay Squeezer wabanje kujya yibanda ku by’imyidagaduro, yaje no kwinjira mu bijyanye na politiki, aho akunze gucyocyorana n’abakunze kunenga u Rwanda no kuruvuga nabi, abagaragariza ko bayobye.
Muri ubu butumwa yakoresheje yerekana imodoka yaguze, yakomeje agira ati “Ndabazi muraje muvuge ngo Umuhutu Inkotanyi ziramukijije…”
Jay Squeezer usanzwe aba hanze y’u Rwanda, umwaka ushize yaje mu Rwanda anahamara iminsi, aho yagiye asura ibice binyuranye byo mu Rwanda, agaragariza abaruvuga nabi ko bataruzi, agaragaza ibyiza byarwo n’uburyo rutemba amata n’ubuki.
RADIOTV10