• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Volleyball: Ikipe ya Polisi y’u Rwanda nyuma gutera mpaga y’Abajepe muri Congo yanyagiye indi

radiotv10by radiotv10
17/04/2024
in SIPORO
0
Volleyball: Ikipe ya Polisi y’u Rwanda nyuma gutera mpaga y’Abajepe muri Congo yanyagiye indi
Share on FacebookShare on Twitter

Police VC iri mu makipe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya ‘African volleyball Clubs Championship’, yanyagiye amaseti 3-0 ikipe ya UZ Wolves VC yo muri Zimbabwe, biyihesha instinzi ya kabiri nyuma yo gutera mpaga Volleyball Club Garde Republicaine yo muri DRC.

Ikipe ya Police VC, muri iri rushanwa rya’African volleyball Clubs Championship’, ku wa Mbere yagombaga guhura na Volleyball Club Garde Republicaine isanzwe ari iy’umutwe w’Igisirikare urinda abayobozi bakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ntiyitabira uyu mukino.

Nyuma y’uko iyi kipe ihagarariye u Rwanda, ibonye intsinzi iteye mpaga iyi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wagombaga kuba ku wa Mbere tariki 15 Mata 2024, kuri uyu wa Kabiri yatsinze amaseti 3-0 ikipe ya Wolves VC ya Kaminuza ya Zimbabwe.

Ikipe ya Police VC yinjiye neza mu mukino nubwo iseti ya mbere yabashije kuyitsinda bigoranye kuko yarangiye ku manota 26 kuri 24 ya UZ Wolves VC.

Amaseti abiri yakurikiyeho Police VC yagaragaje ko irusha ikipe bahanganye kuko iseti ya kabiri yarangiye itsinze UZ Wolves VC ku manota 25-22, iza kwegukana n’iya gatatu ku manota 25-14, bituma yegukana intsinzi ku maseti 3-0.

Umutoza w’ikipe ya Police VC, Musoni Fred, yavuze ko icyamufashije kwegukana intsinzi ku mukino w’uyu munsi, ari uko yagerageje gukora impinduka mu bakinnyi yari yakinishije mu mukino wa mbere batsinzwemo na Kenya Ports Authority.

Yagize ati “Uyu mukino ntiwari woroshye nubwo tubashije kwegukana intsinzi. Twagerageje gukoresha amayeri yose kugira ngo dutsinde umukino arimo kongera imbaraga mu ikipe no gukosora amakosa yatumye dutsindwa umukino wa mbere kandi hari icyizere cy’uko tuzakomeza kwitwara neza no mu mikino yose isigaye.”

Muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 45, rihuza amakipe yitwaye neza mu Bihugu bya Afurika, ryitabiriwe n’agera kuri 21 agabanyije mu matsinda 7, u Rwanda rukaba ruhagarariwe n’amakipe abiri ari yo; Police VC na Gisagara VC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + eleven =

Previous Post

Ubu mba mfunze- King James bwa mbere asobanuye iby’ubuhemu ashinjwa n’icyamufashije ubwo yitabaga RIB

Next Post

Imvura idasanzwe yaguye mu Bihugu by’Abarabu yahungabanyije byinshi

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Imvura idasanzwe yaguye mu Bihugu by’Abarabu yahungabanyije byinshi

Imvura idasanzwe yaguye mu Bihugu by’Abarabu yahungabanyije byinshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.