Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

VOLLEYBALL: U Rwanda rwatangiye neza irushanwa ry’igikombe cya Afurika rutsinda u Burundi mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame

radiotv10by radiotv10
08/09/2021
in SIPORO
0
VOLLEYBALL: U Rwanda rwatangiye neza irushanwa ry’igikombe cya Afurika rutsinda u Burundi mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Volleyball (Abagabo) yatangiye neza imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kiri kubera mu Rwanda itsinze u Burundi amaseti 3-0 (25-16,25-19,25-12). Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yarebye uyu mukino wanakinwe amasaha yatangiye gukura.

Wari umukino wa mbere ku ikipe y’u Rwanda iri gukina iri rushanwa ku nshuro ya karindwi (1987, 2003, 2005, 2007, 2015, 2017 na 2021).

Muri uyu mukino, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Paul de Talso yari yahisemo abakinnyi bagizwe na; Mutabazi Yves (5), Dusabimana Vincent “Gasongo”(11), Mahoro Nsabimana Yvan (10), Sibomana Placide Madison (14), Yakan Guma Lawrence (Captain,12) na Akumuntu Kavalo Patrick (17).

U Rwanda rwabonye intsinzi ya mbere imbere y’u Burundi

Iyi kipe yakunze kugaruka cyane mu mukino kuko bakinanye seti ya mbere habamo gusimburana bitari iby’igihe kirekire kuko muri seti ya kabiri nibwo abakinnyi nka Muvara Ronald “Rashford”, Rwigema Simeon (Libero) na Ndamukunda Flavien bagiye baza bigendanye n’uburyo umukino wagendaga ugana ku musozo.

Mutabazi Yves wari uri mu mukino, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu bijyanye no gutsinda amanota ava mu gutera ibiro ndetse anaba umukinnyi witwaye neza mu mukino (Man of the Match).

Ikipe y’u Burundi wabonaga itari ku rwego rwo hejuru mu bijyanye no gutsinda amanota ndetse no kuzibira abakinnyi b’u Rwanda ku mipira yo mu kirere (Aerial Blocks) kuko abakinnyi b’u Rwanda babikoraga neza ku rwego rwisumbuye.

Umukino w’u Rwanda n’u Burundi warebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa kabiri; Uganda yatsinze Burkina Faso amaseti 3-1 (25-15, 25-18, 26-28 na 25-13), Ikipe y’Igihugu ya Cameroun ifite iri rushanwa inshuro ebyiri yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-1 (25-19, 22-25, 25-15 na 25-17).

Ethiopia yatsinze Sudani y’Epfo 3-2 (25-23, 20-25, 25-20, 21-25 na 15-9) mu gihe Mali yatsinze Niger bigoranye kuko hakinwe amaseti atanu nyuma y’uko amakipe anganyije amaseti abiri, akitabaza iya kamarampaka (25-21,25-22,31-29, 26-24, 15-13). Umukino wasoreje indi yo kuri uyu wa kabiri, Tunisia yatsinze Nigeria amaseti 3-0 (25-16,25-21,25-18).

Akumuntu Kavalo Patrick ahoza umupira mu kibuga ahagana inyuma

Image

Muvara Ronald (4) na Kavalo Patrick (17) bazibira mu kirere

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa gatatu:

Niger vs RDC (10:00)

Tunisia vs Ethiopia (12:00)

Nigeria vs Sudani y’Epfo (14:00)

Mali vs Cameroun (16:00)

Maroc vs Tanzania (18:00)

Misiri vs Kenya (20:00)

Image

Dusabimana Vincent “Gasongo”(11) agiye gutangiza umukino (Service)

Image

Image

Abakinnyi ba Tunisia mu kirere bakina na Nigeria

Image

Ikipe y’igihugu ya Mali nayo yabonye intsinzi

Image

Ethiopia yatsinze South Sudan amaseti 3-2

Image

Uganda yatangiye itsinda Burkina Faso

PHOTOS: FRVB

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − seven =

Previous Post

VOLLEYBALL: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahawe ibendera n’impanuro mbere yo kwinjira mu gikombe cya Afurika

Next Post

Mu busobanuro WASAC isabwa guha PAC burimo uburyo gusobanura uko ayarenga miliyari ebyiri yakoreshejwe

Related Posts

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

by radiotv10
21/11/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) ku nshuro ya mbere mu mateka yashyize hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu...

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Menya umwanya Amavubi yajeho ku Isi ku rutonde ngarukakwezi

by radiotv10
20/11/2025
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amaguru, Amavubi yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde ngarukakwezi rw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku...

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

by radiotv10
20/11/2025
0

Ibihembo by'abahize abandi mu mupira w'Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF Awards 2025) byaranze n'ubwiganze bw’Abanya-Morocco bigukanyemo byinshi dore ko...

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

by radiotv10
20/11/2025
0

Mu gihugu cya Kenya haratangira Shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare, aho u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 23 bari mu byiciro umunani. Abakinnyi...

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo...

IZIHERUKA

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements
IMIBEREHO MYIZA

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

by radiotv10
24/11/2025
0

Igisirikare cya Congo cyavuze ku ifungwa ry’abasirikare bakomeye barimo General Masunzu byaherukaga gukekwa

Igisirikare cya Congo cyavuze ku ifungwa ry’abasirikare bakomeye barimo General Masunzu byaherukaga gukekwa

24/11/2025
Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

24/11/2025
10 Reasons why you should visit Rwanda

10 Reasons why you should visit Rwanda

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu busobanuro WASAC isabwa guha PAC burimo uburyo gusobanura uko ayarenga miliyari ebyiri yakoreshejwe

Mu busobanuro WASAC isabwa guha PAC burimo uburyo gusobanura uko ayarenga miliyari ebyiri yakoreshejwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

Igisirikare cya Congo cyavuze ku ifungwa ry’abasirikare bakomeye barimo General Masunzu byaherukaga gukekwa

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.