Kuwa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021:
South Sudan 65-95 Egypt
Rwanda 77-45 Kenya
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo mu cyiciro cy’abagore yatangiye imikino y’akarere ka gatanu itsinda Kenya amanota 77-45 (23-18,10-12,25-2,19-13) mu mukino wa mbere wahuzaga ibi bihugu byombi muri iri rushanwa ryatangiye kuri uyu wa mbere tariki 12 Nyakanga 2021. Muri uyu mukino, Tierra Monay Henderson kapiteni w’u Rwanda yatsinze amanota menshi kurusha abandi (23) mu minota 37’13” yamaze mu mukino.Tierra Monay Henderson #9 kapiteni w’u Rwanda yatsinze amanota menshi kurusha abandi (23)
Umukino wabanjirije uyu, ikipe y’igihugu ya Misiri yatsinze South Sudan amanota 95-65 (36-19, 20-23,24-14, 15-9).Raneem Elgadawy (Misiri) yahize abandi mu gutsinda abona amanota 23 mu minota 21’40’’ yamaze mu kibuga.
FT: Rwanda 77-45 Kenya
Ni umukino u Rwanda rwakinaga rufungura irushanwa ry’uyu mwaka rigamije gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Cameron muri Nzeri 2021.
Ntabwo u Rwanda rwatangiriye hejuru kuko mu minota ya mbere Kenya yari nziza mu gutsinda amanota ariko byaje guhinduka u Rwanda ruyobora umukino kuko mu mpera z’agace ka kabiri kabura 3’24’’, u Rwandav rwari rufite amanota 23-17.
Abakinnyi b’u Rwanda barimo Butera Hope, Urwibutso Nicole, Ineza Sifa Joyeuse, Tierra Monay Henderson na Bella Murekatete bagize uruhare rukomeye mu kuzamura amanota y’u Rwanda.
Kuri Bella Murekatete wari witezwe cyane muri uyu mukino, ntabwo yinjiye mu mukino n’ubukana bwinshi kuko uduce tubiri twa mbere twamusize atarafatisha ariko mu duce twa nyuma yahise azamura umurego kuko yari abizi ko ari gukinira ku makosa atatu yakoze umukino ugitangira, kimwe mu byatumye agorwa n’intangiriro z’umukino.
Uyu mukino kandi wasize abakurikira Basketball bemeranya ko Teteo Odile bita Sagna ari umukinnyi mwiza mu bijyanye no kuzamura imipira ava inyuma (Point Guard) kuko mu minota 24’56” yamaze mu kibuga yagaragaje ko uyu mwanya awutangaho umusaruro.
Tetero Odile usanzwe akina muri RP-IPRC Huye Women Basketball Club
Tierra Monay Henderson niwe mukinnyi wakinnye iminota menshi muri rusange kuko yamazemo 37’13” kuko yakurikiwe na Mercy Wanyama (Kenya) wakinnye 33’05”.
Abandi bakinnyi b’u Rwanda bazamuye amanota ni; Ineza Sifa Joyeuse (15), Bella Murekatete (13), Nicole Urwibutso (10), Marie Laurence Imanizabayo (5) na Butera Hope (6).
Ku ruhande rwa Kenya, Mercy Wanyama yatsinze amanota 13, Felmas Adhiambo Koranga (10), Melisa Akinyi Otieno (8).
Ineza Sifa Joyeuse umukinnyi w’u Rwanda usanzwe akina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Nyakanga 2021, imikino irakomeza hakinwa indi mikino ibiri. South Sudan irakina na Kenya guhera saa cyenda zuzuye (15h00’) mbere y’uko u Rwanda rwakira Misiri saa kumi n’ebyiri (18h00’).
Minisitiri wa siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju yakurikiye umukino w’u Rwanda na Kenya
Imanizabayo Marie Laurence (5) w’u Rwanda ashaka aho yanyuza umupira
Urwibutso Nicole ashaka inzira yanyuzamo umupira
Umugwaneza Charlotte #14 yakinnye iminota 5’10”
Cheikh DR Sarr umutoza mukuru w’u Rwanda atanga amabwiriza
Tierra Munay Henderson #9 kapiteni w’u Rwanda azamukana umupira
Bella Murakatete #15 yatangiye nabi ariko umukino wamusize yagarutse mu murongo
Micomyiza Rosine “CISSE” yakinnye 17’51” atsinda amanota 3 agira impuzandengo y’umusaruro ya +5
Natalie Akinyi Mwangale #6 wa Kenya azamukana umupira
Georgia Otieno Adhiambo wa Kenya asanzwe akinira Ubumwe Women Basketball Club mu Rwanda
Butera Hope#10 yakinnye 15’14” atsinda amanota atandatu agira umusaruro rusange wa +6
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda
Ikipe y’igihugu ya Kenya
PHOTOS: FERWABA