Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Yaba ikeneye kugarura Adil?-Isesengura rya Kazungu kuri APR yatangiranye umusaruro urura

radiotv10by radiotv10
21/08/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Yaba ikeneye kugarura Adil?-Isesengura rya Kazungu kuri APR yatangiranye umusaruro urura
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC yariyubatse igura abakinnyi barindwi (7) bashya b’abanyamahanga, izana abatoza bane bashya, igarura Team Manager, ariko kugeza ubu umusaruro urimo kubura, ahanini kubera Umutoza Mukuru kuko iyo ikipe itabona umusaruro, bibazwa Umutoza Mukuru, kuko aba abafite abakinnyi bose agakinisha abo abona ko bamuha umusaruro ariko iyo awubuze bimuviramo gutandukana n’ikipe.

Nyuma yo kunganya n’ikipe yo muri Somalia, Gaadiidka FC kandi APR FC yabanjwe gutsindwa igitego mu gice cya mbere cy’umukino, ariko ikaza kwishyura mu gice cya kabiri cy’umukino byarangiye ari 1-1 mu mukino ubanza APR FC yari yakiriye.

Mbere yo gukina umukino wo kwishyura, abafana ba APR FC bananiwe kwihangana barasakuza kuri Kigali Pele Stadium, bararirimba bati “umutoza ni umu-Rayon”, nyuma bati “turashaka Adil.”

Ku Isi hose ni ko bigenda iyo abafana bitishimye barabyerekana, urugero i Burayi bazana ibyapa kuri Sitade byanditseho amagambo yo kwirukana umutoza cyangwa yo gukuraho ubuyobozi bw’ikipe runaka.

Ariko ubanza abafana ba APR FC bari bibagiwe ko umutoza Adil nta burambe afite mu gutoza, cyane cyane mu mikino mpuzamahanga kuko ikipe ya APR FC ni yo kipe nkuru ikomeye yatoje bwa mbere mu mateka ye.

Ni yo mpamvu APR FC yananiwe gukuramo ikipe ya Gor Mahia FC yaje mu Rwanda itarakoze imyitozo muri Kenya, kuko abakinnyi bari baranze kuyikora kuko bishyuzaga imishahara yabo!

Gor Mahia yari ikennye cyane ku buryo abakinnyi bakomeye bari baragiye isigaranye abakinnyi bo mu Gihugu n’abanyamahanga babiri na bo basanzwe barimo Jules Ulimwengu wanyuze muri Rayon n’undi wakomokaga muri Sudan y’Epfo.

Umutoza Adil yakuyemo Mogadishu City na yo ya Somalia bigoranye, umukino ubanza wari 0-0 wabereye mu Gihugu cya Djibouti umukino wo kwishyura APR FC yatsinze 2-1, iyo ikipe zinganya 2-2 ikipe ya APR FC yari kuvamo.

Niba ari kugorwa n’ikipe za Somalia byahereye kuri Adil kuko impamvu si uko yakinishaga abakinnyi b’Abanyarwanda gusa kuko umupira w’u Rwanda uri hejuru cyane ugereranyije n’umupira wa Somalia.

Niba abafana ba APR FC bashaka umutoza mushya nibashake umutoza ufite amateka wagejeje ikipe runaka mu matsinda ariko si Adil Mohamed Errad ntacyo APR FC yaba ikoze byaba bimeze nko kuzenguruka ahantu hamwe.

APR y’abanyamahanga

KAZUNGU Claver
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − four =

Previous Post

Igipolisi cy’Igihugu cyo muri EAC cyagiye gutanga umusanzu mu cyo ku Mugabane wa America kitwaje ibifaru

Next Post

DRCongo: Habaye isanganya ridasanzwe mu nkambi y’abakuwe mu byabo n’ibiza

Related Posts

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

by radiotv10
20/01/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko igitego cyanzwe cya APR FC mu mukino wayihuje na El Merrikh SC,...

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Umutoza mukuru w’iyi Kipe, Bruno Ferry yapfushije umubyeyi we Jean Pierre Ferry, nyuma y'iminsi...

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika warangiye Ikipe y’Igihugu ya Senegal icyegukanye, nyuma y’imvururu zawuranze kubera...

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

by radiotv10
19/01/2026
0

Ndi umukunzi wa Rayon Sport w'akadosohoka, nimbivuga mubyumve nk’Ukuri kuzuye. Niba hari igihe nshobona kubona ibyishimo bisendereye ni igihe iyi...

IZIHERUKA

Rubavu: Igikorwa bamwe bakeshaga imibereho ubu kiri gushyira mu kaga ubuzima bwabo
MU RWANDA

Rubavu: Igikorwa bamwe bakeshaga imibereho ubu kiri gushyira mu kaga ubuzima bwabo

by radiotv10
20/01/2026
0

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

20/01/2026
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Habaye isanganya ridasanzwe mu nkambi y’abakuwe mu byabo n’ibiza

DRCongo: Habaye isanganya ridasanzwe mu nkambi y’abakuwe mu byabo n’ibiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rubavu: Igikorwa bamwe bakeshaga imibereho ubu kiri gushyira mu kaga ubuzima bwabo

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.