Umukinnyi w’Umunyarwanda wa Volleyball, Yves Mutabazi wigeze kuburirwa irengero i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yemeje ko yari afite ibibazo byo mu mutwe ndetse ko n’ubu akibifite ariko ko hari abari kumwitaho.
Mu mpera za Mutarama 2022, havuzwe inkuru y’ibura rya Yves Mutabazi usanzwe akinira umukino wa Volleyball i Dubai, byanatumye inzego zo muri iki Gihugu zifatanyije na Ambasade y’u Rwanda gushakisha uyu musore.
Tariki 24 Mutarama 2022, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko Yves Mutabazi yabonetse.
Yves Mutabazi usanzwe ari n’umwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe y’Igihugu ya Volleyball, yanditse ubutumwa burebure kuri Instagram ye agaruka ku bibazo bye.
Yavuze ko yumvise ko abantu bavuze ko arwaye kandi ko ari byo ko arwaye ndetse ko n’ubu akirwaye aho afite ibibazo byo mu mutwe (PTSD/ Post-Traumatic Stress Disorder).
Ati “Yego ni byo nari ndwaye kandi nabonye umuganga mwiza wabigize umwuga unyitaho kugira ngo ngaruke mu buzima busanzwe.
Akomeza avuga ko ahora yifuza kuzafasha ikipe y’Igihugu kujya mu gikombe cy’Isi ndetse akaba anifuza kubera urugero umuryango we.
- Inzego zahagurukiye gushakisha Yves Mutabazi waburiwe irengero muri Leta z’Abarabu
- Yves Mutabazi wari waburiwe irengero yabonetse
Yves Mutabazi ugaruka ku bo mu muryango we yitaho mu buzima bwa buri munsi, yavuze ko mu buzima bwe bwa buri munsi yakunze guhura n’ibisitaza ariko ko yanze guheranwa na byo.
Akomeza avuga ko atazi aho ikibazo kiri ariko ko yizeye ko igihe kimwe azagera aho na we yishimira amabyiruka ye, ati “Kandi ndabona ibimenyetso n’icyizere.”
Agakomeza agira ati “Ubu ntibimeze neza ariko siko bizahora ni rimwe mu masomo y’ubuzima bwanjye ariko si ryo herezo.”
Yasoje ubutumwa asaba imbabazi ndetse anashimira buri wese wamufashije muri biriya bibazo by’umwihariko Amasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
RADIOTV10