Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Yves Mutabazi wigeze kuburira i Dubai yemeje ko afite ibibazo byo mu mutwe

radiotv10by radiotv10
04/04/2022
in SIPORO
0
Yves Mutabazi wigeze kuburira i Dubai yemeje ko afite ibibazo byo mu mutwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’Umunyarwanda wa Volleyball, Yves Mutabazi wigeze kuburirwa irengero i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yemeje ko yari afite ibibazo byo mu mutwe ndetse ko n’ubu akibifite ariko ko hari abari kumwitaho.

Mu mpera za Mutarama 2022, havuzwe inkuru y’ibura rya Yves Mutabazi usanzwe akinira umukino wa Volleyball i Dubai, byanatumye inzego zo muri iki Gihugu zifatanyije na Ambasade y’u Rwanda gushakisha uyu musore.

Tariki 24 Mutarama 2022, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko Yves Mutabazi yabonetse.

Yves Mutabazi usanzwe ari n’umwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe y’Igihugu ya Volleyball, yanditse ubutumwa burebure kuri Instagram ye agaruka ku bibazo bye.

Yavuze ko yumvise ko abantu bavuze ko arwaye kandi ko ari byo ko arwaye ndetse ko n’ubu akirwaye aho afite ibibazo byo mu mutwe (PTSD/ Post-Traumatic Stress Disorder).

Ati “Yego ni byo nari ndwaye kandi nabonye umuganga mwiza wabigize umwuga unyitaho kugira ngo ngaruke mu buzima busanzwe.

Akomeza avuga ko ahora yifuza kuzafasha ikipe y’Igihugu kujya mu gikombe cy’Isi ndetse akaba anifuza kubera urugero umuryango we.

  • Inzego zahagurukiye gushakisha Yves Mutabazi waburiwe irengero muri Leta z’Abarabu
  • Yves Mutabazi wari waburiwe irengero yabonetse

Yves Mutabazi ugaruka ku bo mu muryango we yitaho mu buzima bwa buri munsi, yavuze ko mu buzima bwe bwa buri munsi yakunze guhura n’ibisitaza ariko ko yanze guheranwa na byo.

Akomeza avuga ko atazi aho ikibazo kiri ariko ko yizeye ko igihe kimwe azagera aho na we yishimira amabyiruka ye, ati “Kandi ndabona ibimenyetso n’icyizere.”

Agakomeza agira ati “Ubu ntibimeze neza ariko siko bizahora ni rimwe mu masomo y’ubuzima bwanjye ariko si ryo herezo.”

Yasoje ubutumwa asaba imbabazi ndetse anashimira buri wese wamufashije muri biriya bibazo by’umwihariko Amasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 20 =

Previous Post

Bazengurutse i Kivu mu bwato bw’agatangaza: Inyogoye n’umugore we mu kwa buki (AMAFOTO)

Next Post

Rusesabagina agumishirijweho igifungo cy’imyaka 25, Sankara agabanyirizwa igihano

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusesabagina agumishirijweho igifungo cy’imyaka 25, Sankara agabanyirizwa igihano

Rusesabagina agumishirijweho igifungo cy’imyaka 25, Sankara agabanyirizwa igihano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.