Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

radiotv10by radiotv10
03/10/2025
in IMYIDAGADURO, SINEMA
0
ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete ya ZACU Entertainment ikora ibijyanye na sinema, yinjiye mu mikoranire na Sosiyete y’u Rwanda y’Indege RwandAir, izatuma abagenda mu ndege zayo bagenda bareba filimi Nyarwanda, ihita inamurika ku mugaragaro filimi nshya zirimo izizatambuka kuri shene ya ZACU TV umwaka utaha.

Aya masezerano y’ubufatanye y’imyaka itatu hagati ya ZACU Entertainment na RwandAir, yatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nzeri 2025, ategerejweho kuzakomeza kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri filimi Nyarwanda zizajya zirebwa n’abakora ingendo n’indege z’iyi Sosiyete.

Nelly Wilson Misago uyobora ZACU Entertainment, avuga kandi ko aya masezerano azagira uruhare mu iterambere rya sinema Nyarwanda, kuko azazamurira ubushobozi abasanzwe bakora filimi.

Avuga ko mu mbogamizi zikomereye abakora filimi mu Rwanda, ari ukubona uburyo buhagije bwo gukwirakwiza ibyo bakora, ariko ko hamwe n’iyi mikoranire na RwandAir, bizatuma benshi bamenya ibihangano byabo.

Yagize ati “Iyo umuntu akoze filimi igahera muri TV, muri Sinema, ikajya mu ndege, ikajya mu mashuri, usibye kuba yamenyekanisha abakinnyi, ariko ni na ho producer ashobora kubona amafaranga. Rero iyo abonye amafaranga atunganya izindi filimi, icyo gihe agaha akazi abakinnyi, cyangwa se akanabongenza.”

Mbabazi Fiona ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri RwandAir, avuga ko aya masezerano azatuma abakinnyi ba filimi Nyarwanda bamenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Izongera Exposure (kumenyekanisha) kandi abantu bazicara muri RwandAir barebe amahitamo yabo kuri filimi Nyarwanda. Ndakeka ari imikoranire y’ingenzi kuko izamenyekanisha abakinnyi ba filimi bacu, bazamenyekana hanze, bizatangira buhoro, ariko bikure.”

Fiona avuga kandi ko ibi bizanatuma abanyamahanga basura u Rwanda banamenya ibice byiza bashobora gusura, kuko bazaba babibonye muri filimi Nyarwanda.

Fiona Mbabazi yavuze ko bizafasha abakinnyi ba filimi bamenyekana

Sinema Nyarwanda igiye kunguka izindi filimi

ZACU Entertainment kandi yamuritse filimi nshya igiye gushyira hanze mu minsi iri imbere zirimo iz’uruhererekana ndetse n’izirangira zizajya zitambuka kuri ZACU TV ndetse no mu ndege za RwandAir ku bw’aya masezerano.

Muri izi filimi harimo irangira yitwa The Bridge of Christmas izajya hanze mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza 2025 mu bihe by’iminsi mikuru.

Iyi filimi izagaragaramo abakinnyi basanzwe bafite amazina azwi muri sinema Nyarwanda, nka Irakoze Ariane Vanessa wamamaye muri Filimi nka Hurts Harder na yo igezweho, aho azaba ari umukinnyi w’imena uzataha mu Rwanda amaze guhura n’ibikomere.

Muri iyi Filimi y’urukundo, uyu Vanessa uzakina yitwa Samantha, azagera mu Rwanda afite intego ko Umuryango uzamufasha kwiyomora ibikomere, nyuma aze guhura n’umusore witwa Amani uzamugarurira icyizere, bakanakundana, ubundi bakanifatanya kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka n’itangira umwaka utaha.

Iyi filimi kandi yamaze no gutunganywa, izanagaragaza uburyo Abanyarwanda bizihiza iminsi mikuru ya Noheli, akaba ari na cyo gihe izerekanirwa.

Muri izi filimi kandi, harimo iy’uruhererekane yiswe ‘Karira’ izagararagamo iby’umuco n’amateka, ahabayeho guhuza ibyo mu Rwanda no muri Nigeria nk’Igihugu cyateye imbere muri filimi, ndetse ikazakinwa n’abakinnyi barimo abo muri ibi Bihugu byombi.

Hanatagerejwe filimi yiswe What a Day yakozwe na Niyitegeka benshi bazwi nka Seburikoko

Hakozwe ikiganiro n’abanyamakuru cyamurikiwemo ibi byose

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 14 =

Previous Post

Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Next Post

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

Related Posts

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rumaze guta muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’umuhanzi Uworizagwira Florien n’umukunzi we bari...

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

by radiotv10
14/11/2025
0

Umunyarwenya Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu wari wagiye gususurutsa abantu mu gitaramo kizwi nka Gen Z Comedy, yahawe ibihumbi 500...

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

by radiotv10
14/11/2025
0

For many years, fashion and self-care were seen as things that only concerned women. In Rwanda, like in many other...

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Robert Ssentamu Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine akaba n’umwe mu banyapotiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa...

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yasabye imbabazi abafana be n’Abanyarwanda bose muri rusange ku bw’amashusho ye y’ibanga yagiye hanze,...

IZIHERUKA

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45
MU RWANDA

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

by radiotv10
18/11/2025
0

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

17/11/2025
BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.