Sosiyete ya ZACU Entertainment ikora ibijyanye na sinema, yinjiye mu mikoranire na Sosiyete y’u Rwanda y’Indege RwandAir, izatuma abagenda mu ndege zayo bagenda bareba filimi Nyarwanda, ihita inamurika ku mugaragaro filimi nshya zirimo izizatambuka kuri shene ya ZACU TV umwaka utaha.
Aya masezerano y’ubufatanye y’imyaka itatu hagati ya ZACU Entertainment na RwandAir, yatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nzeri 2025, ategerejweho kuzakomeza kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri filimi Nyarwanda zizajya zirebwa n’abakora ingendo n’indege z’iyi Sosiyete.
Nelly Wilson Misago uyobora ZACU Entertainment, avuga kandi ko aya masezerano azagira uruhare mu iterambere rya sinema Nyarwanda, kuko azazamurira ubushobozi abasanzwe bakora filimi.
Avuga ko mu mbogamizi zikomereye abakora filimi mu Rwanda, ari ukubona uburyo buhagije bwo gukwirakwiza ibyo bakora, ariko ko hamwe n’iyi mikoranire na RwandAir, bizatuma benshi bamenya ibihangano byabo.
Yagize ati “Iyo umuntu akoze filimi igahera muri TV, muri Sinema, ikajya mu ndege, ikajya mu mashuri, usibye kuba yamenyekanisha abakinnyi, ariko ni na ho producer ashobora kubona amafaranga. Rero iyo abonye amafaranga atunganya izindi filimi, icyo gihe agaha akazi abakinnyi, cyangwa se akanabongenza.”
Mbabazi Fiona ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri RwandAir, avuga ko aya masezerano azatuma abakinnyi ba filimi Nyarwanda bamenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Izongera Exposure (kumenyekanisha) kandi abantu bazicara muri RwandAir barebe amahitamo yabo kuri filimi Nyarwanda. Ndakeka ari imikoranire y’ingenzi kuko izamenyekanisha abakinnyi ba filimi bacu, bazamenyekana hanze, bizatangira buhoro, ariko bikure.”
Fiona avuga kandi ko ibi bizanatuma abanyamahanga basura u Rwanda banamenya ibice byiza bashobora gusura, kuko bazaba babibonye muri filimi Nyarwanda.

Sinema Nyarwanda igiye kunguka izindi filimi
ZACU Entertainment kandi yamuritse filimi nshya igiye gushyira hanze mu minsi iri imbere zirimo iz’uruhererekana ndetse n’izirangira zizajya zitambuka kuri ZACU TV ndetse no mu ndege za RwandAir ku bw’aya masezerano.
Muri izi filimi harimo irangira yitwa The Bridge of Christmas izajya hanze mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza 2025 mu bihe by’iminsi mikuru.
Iyi filimi izagaragaramo abakinnyi basanzwe bafite amazina azwi muri sinema Nyarwanda, nka Irakoze Ariane Vanessa wamamaye muri Filimi nka Hurts Harder na yo igezweho, aho azaba ari umukinnyi w’imena uzataha mu Rwanda amaze guhura n’ibikomere.
Muri iyi Filimi y’urukundo, uyu Vanessa uzakina yitwa Samantha, azagera mu Rwanda afite intego ko Umuryango uzamufasha kwiyomora ibikomere, nyuma aze guhura n’umusore witwa Amani uzamugarurira icyizere, bakanakundana, ubundi bakanifatanya kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka n’itangira umwaka utaha.
Iyi filimi kandi yamaze no gutunganywa, izanagaragaza uburyo Abanyarwanda bizihiza iminsi mikuru ya Noheli, akaba ari na cyo gihe izerekanirwa.
Muri izi filimi kandi, harimo iy’uruhererekane yiswe ‘Karira’ izagararagamo iby’umuco n’amateka, ahabayeho guhuza ibyo mu Rwanda no muri Nigeria nk’Igihugu cyateye imbere muri filimi, ndetse ikazakinwa n’abakinnyi barimo abo muri ibi Bihugu byombi.


RADIOTV10