Ku bazi Uwihoreye Bosco wamamaye nka Ndimbati, iyo babonye uyu mugabo witwa Nizeyimana, biruka bamusanganira bagira ngo ni we ndetse bakamuramutsa bizihiwe bazi ko baramukije Ndimbati, gusa si we ni uwo basa yaba umubyima, umutwe, imyogoshere ndetse n’ubwanwa, ntiwapfa kubatandukanya.
Uyu mugabo witwa Nizeyimana Hamza yakiriwe na YouTube Channel yitwa The Choice Live, mu mvugo neza neza avuga nka Ndimbati, yahamije ko ari umuvandimwe w’uyu mukinnyi wa Film ubu ufunze.
Avuga ko ari we muto kuri Ndimbati, ndetse ko no mu buzima busanzwe aho atuye na we bamuhimbye Ndimbati kubera uburyo basa.
Ngo niyo agenda, abantu baba bazi ko ari Ndimbati. Ati “N’ubusanzwe ni ryo zina ryanjye muri karitsiye, amazina asanzwe barayibagiwe.”
Niziyemana wamaze guhabwa izina rya Ndimbati kubera uburyo basa, avuga ko kuba bamwita Ndimbati akaba ari n’umuvandimwe we, ntacyo bimutwaye.
Ati “Nabikoraho iki se? mbyakira gutyo rimwe na rimwe hari igihe najyaga mu modoka ngahita muhamagara nti ‘bimeze gute ko bampamagara bazi ko ari wowe’ ariko nkabyakira gutyo.”
Yavuze ko yababajwe n’ifungwa ry’umuvandimwe we ubu ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge nyuma y’uko afatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo kubera ibyo akurikiranyweho birimo gusambanya umukobwa.
Avuga ko ifungwa rye yaryumviye mu makuru yo kuri Radiyo ari ku wa kane ariko ko ku munsi ubanziriza uyu [ubwo hari ku wa Gatatu] yari yamuhamagaye kuri telefone ariko ntibabasha kuvugana.
Ubu Nizeyimana Hamza yitabajwe muri film zimwe zakinwagamo na Ndimbati kugira ngo azibe icyuho cyo kuba adahari.
RADIOTV10