Moses Turahirwa usanzwe afite inzu ikora imyambaro inambika abakomeye barimo n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, yashyize hanze ifoto, ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga.
Ni ifoto yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri, aho uyu musore usanzwe azwiho ubuhanga mu guhanga imideri, yararikiraga abantu ko afite ubwoko bw’imyambaro azashyira hanze tariki 03 Ukuboza 2022.
Iyi foto igaragaza Moses asa nk’uwambaye ubusa, hagaragara igice cyo hejuru mu gihe umwanya w’ibanda we haba hahisheho umwenda uteye nk’ikiringiti.
Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri agishyira hanze iyi foto, benshi bayigarutseho barimo n’abahise batanga ibitekerezo kuri iyi foto.
Mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto, hari abayishimiye ndetse bamwe bagaragaza ko bayikunze mu gihe hari n’ababinenze, aho uwitwa Servelien yagize ati “Turakubonye ntutubonye.”
Uwitwa Sangwa Janvier we yagize ati “Mana yanjye, iyi foto ni iy’ikinyejana. Ni nziza cyane.”
Abakoresha imbuga nkoranymbaga zitandukanye bagiye batanga ibitekerezo kuri iyi foto yashyizweho n’abandi bazikoresha.
Umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya washyize iyi foto kuri Instagram ye, yagiye ishyirwaho ibitekerezo binyuranye.
Uwitwa Cobra West yagize ati “Uyu sha ntacyo mvuze gusa abagabo bari aba kera.”
Uwitwa Ephrem Cyubahiro we ati “Kandi ubu iyaba ari umukobwa muba muri kuvuga ngo uteye ubusambo, uri mwiza bebi, mbega icyanaaa….”
Uwitwa Personally we ati “Birabaje cyane peuh. Umuntu nk’uyu ntabwo byari bikwiye ko yakwiyambika gutya, ubu afite izihe ndangagaciro koko.”
Hari n’abagereranyije iyi foto n’umukobwa witwa Liliane Mugabekazi wigeze gutabwa muri yombi nyuma yo kugaragara mu gitaramo yambaye ikanzu igaragaza imyanya ye y’ibanga, bakavuga ko Moses na we yari akwiye gushyiwa mu gatebo kamwe n’uyu mukobwa.
RADIOTV10
Uyu nawe akwiye kugororwa nubwo ari mukuru kuko iterambere (ryumuntu kugiti cye)ntirivuga guta umuco. None kwiyambika ubusa arashaka kugaragaza iki?ari kwigurisha se niba aribyo nangahe ngo turebe ko haruri bugereke!!!!!