Judith Niyonizera wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba, nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we mushya, byamenyekanye ko yibarutse umwana w’iyi nshuti ye nshya.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Judith Niyonizera yagaragaje ko akuriwe, mu mafoto ari kumwe n’inshuti ye nshya, ndetse amakuru yamenyekanye yemeza ko yamaze kwibaruka umwana w’umukobwa.
Mu butumwa buherekeje aya mafoto, Judith yagaragaje ishimwe afitiye Imana, kuba yamuhaye umwana we n’umukunzi we mushya. Yagize ati “Warakoze Mana. Ineza n’ubuntu wanjyiriye nanjye sinagenda ntagushimiye.”
Yakomeje ashimira umukunzi we mushya ati “Nawe King Dustin ndagushimiye imbere y’Imana, imbere y’ababyeyi, Inshuti, n’umuryango ndetse n’isi yose ibyumve.”
Mu minsi ishize, Judith Niyonizera aherutse kugaragaza ibyishimo yatewe no kuba iyi nshuti ye nshya yamwambitse impeta amusaba kumubera umugore.
Mu butumwa na bwo bwari buherekeje amafoto, Judith yari yashimiye Imana, agira ati “Simfite amagambo yabisobanura, uranzi kandi umutima wanjye urakunezerewe. Ngushimiye ibyambayeho ndetse nkuragije n’ibiri imbere.”
Judith wabarutse imfura ye n’umukunzi we mushya, yahoze ari umugore w’Umuhanzi Safi Madiba, bari barakoze ubukwe muri 2017, bwanagarutsweho benshi, kubera uburyo bwatunguranye.
Nyuma baje kugirana ibibazo ndetse bagana inkiko basaba ubutane bwa burundu, bwemejwe n’Urukiko tariki 25 Mata 2023.
RADIOTV10