U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatanu mu Irushanwa ry’amarerero ya Bayern Munich FC, ryahuje Ibihugu umunani bisanzwe bifite amarerero y’iyi kipe yo mu Budage.
Muri aya marushanwa, u Rwanda rwari mu itsinda rya kabiri ruri kumwe na Nigeria, Afurika y’epfo, na Leta Zunze Ubumwe za America.
Imikino yo mu itsinda u Rwanda rwari rurimo rwarangije ruri ku mwanya wa Gatatu n’amanota ane (4) kuko rwatsinze umukino umwe, runganya umwe rutsindwa umwe.
Nyuma yo kurangiza ku mwanya wa gatatu mu itsinda rya kabiri, u Rwanda rwahuye n’u Budage nabwo bwari bwabaye ubwa gatatu mu itsinda rya mbere. Aho bagombaga guhatanira umwanya wa gatanu.
Mu guhatanira umwanya wa gatanu, nyuma y’uko umukino urangiye amakipe yombi anganya 0-0, hahise hiyambazwa Penaliti, u Rwanda rutsinda 3-1 ruhita rwegukana umwanya wa gatanu.
Iri rushanwa ritegurwa na FC Bayern Munich yo mu Budage, ryitabirwa n’Ibihugu umunani aho buri kipe iba igizwe n’abakinnyi 10.
U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere nyuma y’uko rusinyanye amasezerano na Bayern Munich mu bukangurambaga bwa Visit Rwanda.
Andi makipe yo ku Mugabane wa Afurika yari muri iri rushanwa, ni Afurika y’Epfo na yo yitabiriye bwa mbere na Nigeria ibitse igikombe giheruka ndetse ikaba ari na yo yatwaye igikombe cy’uyu mwaka.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10
Nibakomerezaho cyane rwose turabashyigikiye