Hazamutse urunturuntu hagati ya Gateka Esther Briane wamenyekanye nka DJ Briane na Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago, nyuma y’uko umwe avuze amagambo atanejeje mugenzi we, undi na we akamusubiza.
Hakomeje kuvugwa umwuka mubi hagati ya DJ Briane na Yago Pondat, bari basanzwe ari inshuti magara ariko ubu zabyaye amahari nyuma y’amagambo Yago aherutse kuvuga ko bamwe mu Dj basaba amafaranga Adiyasipora bitwaza gufasha abana bakayaryohamo mu tubari.
Yago yagize ati “Abo ba DJ birirwa bishushanya baza bakajya ku ma space bakarira batabaza Diaspora ngo babahe amafaranga bafite abana barera, ejo mukababona barimo gutwika mu bubari mu mafaranga yanyu mwaboherereje.”
Dj Briane uvuga ko ari we wavuzwe muri aya magambo ya Yago, yabaye nk’umusubiza, gusa avuga ko ibyavuzwe n’iki cyamamare mugenzi we, bitamuca intege zo gukomeza gufasha.
Yagize ati “Aba bana nabafashije nta n’umwe ngishije inama, ntawe nsabye ubufasha, ariko aho bigeze nkeneye ubufasha bw’abantu kukongewe ntabwo mfite ubushobozi bwo kurera abana barenga 50 kandi ndashimira Imana ko ubwo bufasha mbubona.”
Yakomeje avuga ko Yago uvuga ayo magambo abizi cyane ko ari mu bamufashije muri ibi bikorwa byo gufasha abana, ahubwo ko atazi icyamuteye kuvuga ayo magambo.
Ati “Uwo Yago uvuga ayo magambo arabizi n’umutima we wose, si ubwa mbere twajyanye gusura abana, si ubwa kabiri akabibona twazamukanye umusozi witwa Jali hari kuri Noheli amfasha gutekera abana turabagaburira dutaha tunaniwe, none bimaze kumucanga aje mu itangazamakuru.”
Umuryango ‘Brianne Foundation’ washinzwe na DJ Brianne, kugeza ubu ufasha abana 49 barimo 35 b’i Kigali n’abandi icyenda b’i Kayonza.
DJ Brianne ufite amateka y’uko na we yabaye ku muhanda, akavuga ko ari na cyo cyatumye atekereza gufasha aba bana kuko azi ubuzima bubi baba barimo.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10
Burya gufasha ni impano idoshoborwa na buriwese, bityo rero abo Imana yahaye iyo mpano mujye muyikoresha