Mu rubanza ruregwamo umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, Ubushinjacyaha bwagaragaje ibiregwa uyu mugabo birimo imvugo zisebanya yatangaje ku barimo abahanzi b’amazina akomeye, nka The Ben uri no mu batanze ikirego.
Ni mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2024, ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishaga uru rubanza ruregwamo Fatakumavuta, watashye ataburanye mu cyumweru gishize, aho yari yasabye umwanya wo kubanza gusesengura dosiye.
Ubushinjacyaha busobanura imiterere y’ikirego kiregwamo Fatakumavuta, bwavuze ko mu bihe bitandukanye, uregwa yagiye yumvikana mu mvugo zisebanya zatambukaga ku miyoboro ya YouTube yakoreraga kimwe no ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Bwagiye bugaragaza ingero z’izo mvugo zisebanya, nk’ibyo yavuze ku muhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, ndetse akaba ari umwe mu batanze ikirego.
Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa akoresheje izo mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ubukwe bwa The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamela buzabamo akavuyo, ndetse ko uyu muhanzi atazi kuririmba.
Nanone kandi uregwa [Fatakumavuta] yavuze ko umuhanzi The Ben agomba kumusaba imbabazi, kandi akamuha n’amafaranga, ngo bitaba ibyo “bikazarangira muzimije.”
Nanone kandi hagaragajwe amagambo y’ivangura yakoreshejwe n’uregwa, ubwo yavugaga ko umuhanzi Bahati yashatse umugore mubi kandi w’umukene, ngo amuciye kuba ari Umudiyasipora.
Undi yagarutseho, ni umuhanzi Meddy, yavuzeho amagambo adakwiye, aho yakoresheje imvugo zitaboneye nko kuba ngo hari umukobwa “yaririye muri geto…” n’andi magambo akojeje isoni.
Kuri uyu muhanzi kandi, Fatakumavuta, yavuze ko “Meddy ni umugabo wemeye gukubirwa n’umugore we.” Amusebya mu mvugo zidakwiye.
Bwanavuze kandi ko uregwa yagiye agirwa inama kenshi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ariko akinangira, ndetse akaza no kwivugira ko atazongera kwitaba uru rwego agiye kwisobanura ku byo yavuze ku bahanzi. Umushinjacyaha ati “Ibyo byerekana ko yasuzuguye
inama za RIB.”
Ubushinjacyaha bwanagarutse no ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, aho bwavuze ko ubwo uregwa yasuzumwaga, yasanzwemo igipimo cy’ikiyobabwenge cy’urumogi cya 298.
Fatakumavuta we ati iki?
Uregwa wahawe umwanya ngo yisobanure, yavuze ko ashaka kuvuga ku karengane ngo yakorewe, aho avuga ko yatotejwe.
Ibi yavugaga atabigaragariza ibimenyetso, yavuze ko ubwo yafatwaga mu ijoro, yarajwe ahantu hasutswe amazi, ndetse ngo hakaba hari uburenganzira yimwe.
Yagarutse ku bamutanzeho ibirego barimo The Ben, Muyoboke, Meddy, Noopja na Bahati, avuga ko nubwo aregwa ibyo yabavuzeho, ariko ngo ubwo yafatwaga yasanze Abagenzacyaha baragize ikirego icyabo, ku bw’ibyo akavuga ko hari ikibyihishe inyuma.
Uregwa yavuze ko hari ubwo Umugenzacyaha wari uri kumubaza, yahamagawe ngo agahabwa amabwiriza y’icyaha kigomba kongerwa mu byo akurikiranyweho.
Yavuze kandi ko ibishingirwaho mu kumurega, hari abavuze ibibirenze, aho yatanze urugero rw’ibyagiye bivugwa n’Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago, ngo wagiye yita abantu Abahutu, ariko ntakurikiranwe.
Fatakumavuta wasabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, yavuze ko afite uburwayi bw’igisukari (Diabetes) asaba kurekurwa agakurikiranwa ari hanze, ngo kuko hari n’abandi bagiye barekurwa kubera iyi mpamvu.
RADIOTV10