Umunyamategeko wa Angelina Jolie yatangaje ko gatanya y’uyu mukinnyikazi wa filimi na Brad Pitt wari umugabo we, igiye kwemezwa mu buryo bw’amategeko nyuma y’imyaka umunani yose iri kuburanwaho.
Aba bakinnyi ba filimi bamamaye muri Hollywood, bamaze imyaka umunani batabana nk’umugore n’umugabo, ariko batarabona gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko.
James Simon, Umunyamategeko wa Angelina Jolie mu itangazo rigufi yashyize hanze, yavuze ko gatanya y’uyu mukinnyikazi wa filimi na Brad Pitt yakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru, cyera kabaye igiye kwemezwa kandi “ni kimwe mu bintu bimaze igihe kinini, mu rugendo rwatangiye mu myaka umunani ishize.”
James Simon yakomeje agira ati “Mu by’ukuri, Angelina yari amaze kurambirwa, ariko ubu arizera ko ibintu bigiye kurangira.”
Gusa kugeza ubu, Brad Pitt wahoze ari umugabo wa Angelina, ntacyo aratangaza kuri iyi gatanya yabo igiye kwemezwa.
Angelina Jolie na Brad Pitt, nk’abashakanye bakunzwe n’abatari bacye ku Isi, bari bashyingiranywe nk’umugore n’umugabo mu bukwe bwabereye mu Bufaransa muri 2014, nyuma yuko bari barahuriye muri filimi yitwa ‘Mr. & Mrs. Smith’ bakinnye muri 2005, ariko nyuma y’imyaka ibiri bashyingiranywe, umunyamategeko wa Jolie yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we.
Angelina Jolie yari yajyanye impapuro zo gusaba ubutane bwemewe n’amategeko mu mwaka wa 2016, aho kuva icyo gihe hatari hakwemezwa ubutane bwabo mu buryo bwemewe n’amategeko.
RADIOTV10