Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Abahanzi b’ibirangirire ku Isi bagize icyo bavuga ku kirego cyo gusambanya umwana muto

radiotv10by radiotv10
10/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Abahanzi b’ibirangirire ku Isi bagize icyo bavuga ku kirego cyo gusambanya umwana muto
Share on FacebookShare on Twitter

Umuraperi w’ikirangirire Jay Z, yasabye Urukiko rwa New York gutesha agaciro ikirego aregwamo we na mugenzi we  P. Diddy Combs gusambanya umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko.

Ubwo yagezaga ku Rukiko iki cyifuzo kuri uyu wa 08 Mutarama 2025, Alex Spiro wunganira Jay Z, yasobanuye ko ibyo umukiliya we ashinjwa nta shingiro bifite.

Uyu munyamategeko yongeyeho ko umushinja aherutse kuganira na NBC News, yemera ko mu buhamya yatanze kuri Jay Z, hari aho atavugishije ukuri kandi ko mu byamubayeho harimo ibyo atibuka neza.

Jay Z n’umwunganizi we bagaragaje ko iki kiganiro ari urugero rwa mbere rwerekana ko uyu uvuga ko yahohotewe atazi neza ibyo avuga, kandi ko n’umuburanira witwa Tony Buzbee, atigeze akora iperereza ryimbitse mbere yo gutanga ikirego.

Me Spiro yatangaje ko ikirego kuri Jay Z kigamije kumuharabika no kumukuramo amafaranga.

Mu mpera z’umwaka wa 2024, Uwahawe izina rya Jane Doe ku bw’umutekano we, yavuze ko mu 2000 ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko, yitabiriye ibirori byabaye nyuma y’ibihembo bya ‘MTV Music Awards’ ari ho yahuriye na Jay Z hamwe na Diddy, bakamuha ibisindisha, ubundi bakamusambanya.

Umuhanzi Jay Z yahise abitera utwatsi, avuga ko ibyo birori atigeze abyitabira yewe ko n’icyo gihe atari mu mujyi wa New York. Ni mu gihe Diddy na we yabihakanye, avuga ko uyu ubashinja agamije gushaka indonke.

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 6 =

Previous Post

Amayobera ku waburiwe irengero nyuma yo kwegekwa n’agahinda k’umukobwa we nawe wari wabuze

Next Post

Agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC: Habaye gutungurana kwihuse kuri Masisi-Centre

Related Posts

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

by radiotv10
27/06/2025
0

Umunyamakuru Paul Rutikanga wamenyekanye asoma amakuru kuri Tereviziyo Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana. Isezerano ryasize Paul...

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

by radiotv10
26/06/2025
0

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka ‘Yago Pon Dat’ yemeje ko yatandukanye n’umukobwa babyaranye banabanaga, avuga ko yamusize akanajya...

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzi Chryso Ndasingwa uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukora ubukwe na Sharon Gatete na we usanzwe...

Umuhanzikazi Vestine umaze amezi atanu asezeranye yakorewe ibirori bibanziria ubukwe (AMAFOTO)

Umuhanzikazi Vestine umaze amezi atanu asezeranye yakorewe ibirori bibanziria ubukwe (AMAFOTO)

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzikazi Vestine uzwi mu itsinda ahuriyemo n’umuvandimwe we Dorcas, yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ nyuma y’igihe...

Andi makuru avugwa ku isezera ry’umwe mu bahanzi bari mu bitaramo ‘Iwacu Muzika Festival’

Andi makuru avugwa ku isezera ry’umwe mu bahanzi bari mu bitaramo ‘Iwacu Muzika Festival’

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzi Kevin Kade yamaze kuva mu bazasusurutsa abantu mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025, kubera ikindi gikorwa azitabira...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC: Habaye gutungurana kwihuse kuri Masisi-Centre

Agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC: Habaye gutungurana kwihuse kuri Masisi-Centre

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.