Umuraperi w’ikirangirire Jay Z, yasabye Urukiko rwa New York gutesha agaciro ikirego aregwamo we na mugenzi we P. Diddy Combs gusambanya umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko.
Ubwo yagezaga ku Rukiko iki cyifuzo kuri uyu wa 08 Mutarama 2025, Alex Spiro wunganira Jay Z, yasobanuye ko ibyo umukiliya we ashinjwa nta shingiro bifite.
Uyu munyamategeko yongeyeho ko umushinja aherutse kuganira na NBC News, yemera ko mu buhamya yatanze kuri Jay Z, hari aho atavugishije ukuri kandi ko mu byamubayeho harimo ibyo atibuka neza.
Jay Z n’umwunganizi we bagaragaje ko iki kiganiro ari urugero rwa mbere rwerekana ko uyu uvuga ko yahohotewe atazi neza ibyo avuga, kandi ko n’umuburanira witwa Tony Buzbee, atigeze akora iperereza ryimbitse mbere yo gutanga ikirego.
Me Spiro yatangaje ko ikirego kuri Jay Z kigamije kumuharabika no kumukuramo amafaranga.
Mu mpera z’umwaka wa 2024, Uwahawe izina rya Jane Doe ku bw’umutekano we, yavuze ko mu 2000 ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko, yitabiriye ibirori byabaye nyuma y’ibihembo bya ‘MTV Music Awards’ ari ho yahuriye na Jay Z hamwe na Diddy, bakamuha ibisindisha, ubundi bakamusambanya.
Umuhanzi Jay Z yahise abitera utwatsi, avuga ko ibyo birori atigeze abyitabira yewe ko n’icyo gihe atari mu mujyi wa New York. Ni mu gihe Diddy na we yabihakanye, avuga ko uyu ubashinja agamije gushaka indonke.
Felix NSENGA
RADIOTV10