Amakuru aturuka mu baturage b’ahabereye urugomo rwakorewe umuhangamideli Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ya Moshions, avuga ko rwaturutse ku bushyamirane bwabaye hagati y’abamukubise bakanamwicira imbwa, nyuma yo kutumvikana ku kibazo cyari kibaye hagati yabo.
Ni nyuma yuko uyu muhangamideri atangaje ko yatewe n’itsinda ry’abicanyi, bakamukomeretsa ndetse bakanamwicira imbwa ye.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, Moses Turahirwa yavuze ko we n’imbwa ye Momo “bagabweho igitero n’agatsiko k’abicanyi.”
Amakuru aturuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ahabereye uru rugomo, avuga ko ibi byabaye hirya y’ejo hashize ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025, mu masaha y’igicamunsi.
Bivugwa Moses Turahirwa ufite aho ari kubakisha inzu muri uyu Murenge wa Gataraga, yari avuyeyo, ubwo yerecyezaga aho yari yasize imodoka, imbwa ye ikendereza amatungo magufi y’intama yari hafi aho y’abaturage, akiruka akanyura mu mirima y’abaturage.
Amakuru abaturage batuye muri aka gace bahaye ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko ba nyiri aya matungo ndetse n’abafite imirima yanyuzwemo n’aya matungo, bahise begera Moses Turahirwa bamubwira ko agomba kwishyura ako kaga kari gatejwe n’imbwa ye, ariko akababera ibamba ababwira ko nta n’igiceri cy’atanu yabaha, ari na bwo bamufataga mu mashati.
Muri ubwo bushyamirane, imbwa ya Moses yashatse kurwanya abo baturage, barayikubita barayica ndetse n’uyu muhangamideri baramukubita baramukomeretsa.
Abaturage bo muri aka gace bahakanye amakuru yatangajwe na Moses Turahirwa ko abamukoreye ibi ari abagizi ba nabi, bavuga ko ibyabaye ari ubushyamirane bwabaye hagati y’abaturage n’uyu musore, atari abagizi ba nabi, ndetse n’ikimenyimenyi, nta nzego z’umutekano zigeze zitabara nk’uko zibikora ahantu hagaragaye abagizi ba nabi.
Umwe yagize ati “Aho byabereye nta nzego z’umutekano zahageze, ubwo niba ari abagizi ba nabi yahivanye ate? Ntabwo ari byo. Turahirwa yashyamiranye n’abaturage kandi akizwa n’abandi.”
Mu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere kuri iki kibazo, uru rwego rwagize ruti “Abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa Moses bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje.”
RADIOTV10