Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umwe mu banyarwenya bagezweho yavuze ingorane yakuriyemo zatumaga yumva ko ntawamukunda

radiotv10by radiotv10
07/03/2025
in IMYIDAGADURO
0
Umwe mu banyarwenya bagezweho yavuze ingorane yakuriyemo zatumaga yumva ko ntawamukunda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwenya Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu, yavuze ubuzima bugoye yanyuzemo burimo kuba umwe mu babyeyi be yarabihakanye, ku buryo yakuze yumva nta muntu wamugaragariza urukundo, none akaba ashimishwa no kubona ahagarara imbere y’imbaga igaseka kubera we, ikanamwereka ko imwishimiye.

Kadudu ni umwe mu bakobwa bacye bamenyekaniye muri Gen Z Comedy nk’igitaramo cy’urwenya kimaze kwigarurira imitima ya benshi.

Uyu munyarwenya avuga ko kubera ubuzima yakuriyemo atizeraga ko hari uwamukunda kuko yakuranye agahinda katewe n’ibibazo yanyuzemo byaturutse kuri se.

Ati “Papa yaratubyaye aratwihakana avuga ko tutari abe, dukura turerwa no kwa sogokuru badafite ubushobozi. Ku ishuri rero kuri ibyo bikoresho byatangwaga na Jeanette nasabaga ababihawe bakampaho kugera ku twenda tw’imbere.”

Uyu munyarwenya avuga kandi ko hari amagambo yakuze abwirwa n’abaturanyi, yamucaga intege, agatuma arushaho kwiheba.

Ati “Njyewe na barumuna banjye hari umuntu wigeze kutubwira ngo ‘ubundi abana banzwe na se ni inde wabakunda?’ Yatumye niheba numva ko nta muntu ushobora kunkunda.”

Gusa ngo aho aziye muri ibi bitaramo byo gusetsa abantu, ndetse yagera imbere y’ababyitabiriye, agatera urwenya akabona abantu baraseka, byatumye yiyakira, kuko yabonaga ko afite abantu benshi bamukunze.

Uyu munyarwenya ashimira Madamu Jeannette Kagame, ndetse ko yumva anyotewe no kuzamubona yitabiriye ibi bitaramo, kuko asanzwe amufatiraho urugero.

Ati “Mba numva nakwicara ahantu First Lady ari kuganira, mba mbona agira umutima mwiza kuba ashyigikira abakobwa mu mashuri akanabaha ibikoresho mba numva namusaba kubikomeza cyane cyane mu byaro.”

Anamushimira ko ibikoresho yageneraga abanyeshuri, na we byamufashije kwiga, kuko ababaga babibonye bamuhagaho, na we akabasha gukomeza amasomo.

Ubu ni umwe mu banyarwenya bakunzwe mu Rwanda

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Itsinda rya RDF riri muri Centrafrique ryasuye Komanda w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye

Next Post

Kigali: Umuturage akurikiranyweho gukubitisha imbago ukora mu butabera amusanze ku kazi ke

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera
IMIBEREHO MYIZA

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Umuturage akurikiranyweho gukubitisha imbago ukora mu butabera amusanze ku kazi ke

Kigali: Umuturage akurikiranyweho gukubitisha imbago ukora mu butabera amusanze ku kazi ke

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.