Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Davido yahishuye ko agiye kwinjira muri Sinema aho azajya akina filime akaba aniteguye no gushoramo amafaranga.
Davido yabitangaje ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Darryl Vega umenyerewe mu biganiro kuri YouTube.
Davido yahishuye ko na cyera na kare iyo atari gukora umuziki, byanze bikunze yari kuba umukinnyi wa filime ndetse ahamya ko ari ibintu ashoboye.
Yagize ati “Nshobora gukina filime kandi neza, mfite n’amashusho y’indirimbo nakinnyemo filime nka Jowo na Nwa Baby. Ni ibintu mbona nakora.”
Uyu muhazi uri mu bakomeye ku Mugabane wa Afurika, yanakomoje ku bijyanye no kuba ashaka gushora imari muri Sinema.
Ati “Ngiye gushora amafaranga muri filime zitandukanye muri uyu mwaka. Nzakorana na Dammy Twitch usanzwe utunganya amashusho y’indirimbo zanjye. Dufite ibitekerezo bya filime z’uruhererekane.”
Uyu muhanzi abona uruganda rwa Sinema muri Afurika ruri gusubira inyuma kubera ikibazo cy’amikoro y’ababikora, bityo ko ashaka kurwinjiramo kugira ngo atange umusanzu we.
Uyu muhanzi Davido atangaje ibi, mu gihe aherutse gusohora album ya gatanu yise ‘5ive’ iriho indirimbo zigezweho nka ‘Funds’, ‘Be There Still’ n’izindi.
Felix NSENGA
RADIOTV10