Frank Rukundo wamamaye Frank Joe muri muzika nyarwanda unazwi mu kumurika imideri no muri sinema, yatangaje ko yapfushije umugore we banafitanye umwana.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Byina’, ‘Rosina’, ‘Nyegera’, ‘Igendere Bwiza’ na ‘Kipenda Roho’ yakoranye na Kidumu w’i Burundi, ubu utuye muri Canada, yatangaje iyi nkuru y’akababaro kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Frank Joe yagize ati “Mbabajwe no gutangaza ko umugore wanjye Melanie Gale RUKUNDO, mama w’umuhungu wanjye mwiza, yitabye Imana.”
Frank Joe, muri ubu butumwa bwe akomeza agaruka ku byarangaga umugore we witabye Imana, aho yagize ati “Yari umuntu utangaje, ushishoza muri byose, kandi ufite umutima ukomeye. Azahora azirikanwa.”
Uyu mugabo wamamaye muri muzika nyarwanda mu myaka yatambutse, ubu atuye muri Canada, ari na ho uyu mugore we witabye Imana yabaga.
Frank Rukundo AKA Frank Joe, uretse kuba yaramamaye muri muzika, yanakinnye muri filimi zirimo n’izikomeye, nk’iyitwa ‘Painkiller’ ndetse n’indi y’uruhererekane izwi nka ‘Common’.
Frank Joe yanahagarariye u Rwanda mu irushanwa rizwi nka Big Brother Africa ryo mu mwaka wa 2015 ryaberaga muri Nigeria, ariko nyuma yo gusa nk’aho ahagaritse umuziki, akaba atarakunze kugaragara mu myidagaduro nyarwanda.
Aheruka gukorera igitaramo i Kigali mu Rwanda muri 2017, ubwo yamurikaga album ye ya kabiri yise ‘I like to Love’ mu rugendo rwe rwa muzika.


RADIOTV10