Agape Choir yo mu Itorero rya ADEPR inafite igitaramo iri gutegura, irasaba nri makorali kuzacyitabira kandi akajya yitabira ibikorwa nk’ibi byateguwe na bagenzi babo kuko hari ibyo aba ashobora kubyigiramo.
Iyi Korali ifite iki gitaramo yatumiyemo ngenzi yayo yitwa Siloam, ni imwe mu makorali akunzwe abarizwa mu Itorero ya ADEPR mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Nyuma y’ibiterane bitandukanye yagiye itegura, kuri iyi nshuro yahishuriye andi makorali icyo bungukira mu kwitabira ibitaramo by’andi makorali.
Sagahutu Jean Baptiste, Umuyobozi w’iyi Korali, avuga ko mu biterane bafite mu mpera z’iki cyumwe, birimo icyo ku wa Gatandatu n’icyo ku Cyumweru, batumiyemo andi makorali kugira ngo aze kubashyigikira.
Ati “Tuzaba turi kumwe n’andi makorali arimo Siloam na Johovajile. Rero turararika amakorali kuko amakorali ni byiza kuza gushyigikira bagenzi babo, kuko dukorera umwami umwe twetse kandi ikindi tugenda tunigiramo byinshi iyo twitabiriye igiterane”
Yakomeje agaragaza ko hari byinshi andi makorali aba ashobora kwigira mu biterane n’ibitaramo by’andi makorali.
Ati “Abo mu yandi makorali iyo baje usanga bavuga bati ‘twabonye sound yari nziza (Ibyuma bisohora amajwi) twabonye imyiteguro yabo yari myiza mu bikoresho ndetse n’imiririmbire’ usibye ko atari n’ibyo gusa kuko ni ugushyigikirana.”
Mu Itorero rya ADEPR-Nyarugenge isanzwe iririmbamo iyi Korali, isanganywe andi makorali yubatse amazina nka Hoziana, Shalom n’izindi zirimo n’iyi Agape, akaba ari na ho hazabera iki giterane cy’iminsi ibiri.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10