Thursday, September 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

radiotv10by radiotv10
02/09/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wa Film Dwayne Johnson wamamaye nka The Rock, yazamuye impaka ku isura nshya ye, agaragara yaratakaje ibilo mu buryo budasanzwe, aho we yasobanuye icyabimuteye.

Amashusho yatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, agaragaza The Rock mu isura nshya, yabaye inkuru yo kuganirwaho mu buryo budasanzwe, aho uyu mugabo usanzwe azwi ko ari umunyabigango bishyitse, yagaragaye yarananutse bidasanzwe.

Ni amashusho yafashwe ubwo The Rock yari yitabiriye iserukiramuco rizwi nka Venice Film Festival, aho bamwe bavuga ko ashobora kuba yaratakaje nka pounds 60 cyangwa ibilo 27.

Uku kugaragara yaratakaje ibilo, byazamuye impaka ku mbuga nkoramnyambaga, aho abafana b’uyu mugabo bamwe bavugaga ko ari bwo agaragara neza, abandi bakavuga ko yaba afite ikibazo.

Umwe yagize ati “The Rock yabaye nka Pebble (akabuye gaconze).” Undi na we ati “Ndabona ari bwo agaragara neza.”

Undi na we yanditse ati “Yarashaje none ntakibasha guhangana n’uburyo bwo gukomeza kugira ibigango.”

Undi na we yagize ati “Yabikoreye gukina filimi, ndakeka. Ariko nanone ni ngombwa ku buzima bwe kugira ngo azarusheho kuramba.”

The Rock we yavuze ko iyi sura ye nshya, yayigize kubera filimi ye nshya yitwa ‘The Smashing Machine’ ariko ko kugira ngo abigereho bitamworoheye.

Aganira n’umunyamakuru wa Hollywood, Dwayne Johnson AKA The Rock, yagize ati “Uku gutakaza ibilo, ni ikintu nari nyoteye. Nagize amahirwe yo kubasha kugendera mu nzira y’umwuga nakoze mu myaka yatambutse no gukora filimi nagiye nkinamo, ariko iteka hari ijwi ryahoraga muri njye, rimbwira ngo ‘kuki ntakora ibirenze’ ndashaka gukora ibindi ariko se bizaba bimeze bite?”

The Rock wanigeze gukina imikino y’iteramakofi y’abafite ibilo bishyitse, avuga ko umwanya yagombaga gukina muri iyi filimi ye nshya, wamusabaga kugira ukundi agaragara akiri muto ku buryo imyaka ye igaragara nk’iri imbere ho 13 cyangwa 14.

Yavuze ko yicaye imbere y’ikirori akamara amasaha ari hagati y’atatu n’ane yireba, akiyemeza kugabanya ibilo kugira ngo iyo filimi azayigaragaremo uko yifuza.

The Rock yagaragaye mu isura nshya

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + twenty =

Previous Post

Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Gen.Cirimwami wa FARDC umaze amezi arindwi yishwe na M23

Next Post

Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

Related Posts

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

by radiotv10
04/09/2025
0

Abahanzi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bombi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, basezeranye imbere y’amategeko, mu gihe bakomeje...

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

by radiotv10
04/09/2025
0

Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose wamenyekanye nka Gogo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yitabiye Imana muri Uganda, aho yari yagiye...

Bwa mbere Naomie yavuze ingaruka yagizweho n’ibyo yavuzweho nyuma gato yo kuba Miss

Bwa mbere Naomie yavuze ingaruka yagizweho n’ibyo yavuzweho nyuma gato yo kuba Miss

by radiotv10
03/09/2025
0

Naomie Nishimwe wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko yanyuze mu bihe by’agahinda gakabije (depression) abitewe n’ibyo abantu bamuvuzeho...

Amashimwe akomeje kuba menshi ku muhanzikazi Tonzi

Amashimwe akomeje kuba menshi ku muhanzikazi Tonzi

by radiotv10
02/09/2025
0

Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tonzi uherutse gushyira hanze igitabo, yarangije icyirico cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye...

Ubutumwa Knowless yageneye umugabo we Clement ku isabukuru ye

Ubutumwa Knowless yageneye umugabo we Clement ku isabukuru ye

by radiotv10
01/09/2025
0

Umuhanzikazi Knowless yifurije isabukuru nziza umugabo we Ishimwe Clement, akoresheje amagambo aryohereye, amushimira uburyo yamubereye uw’agaciro gakomeye mu buzima bwe....

IZIHERUKA

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko
IBYAMAMARE

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

by radiotv10
04/09/2025
0

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

04/09/2025
Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

04/09/2025
Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

04/09/2025
Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

04/09/2025
Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

04/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.