Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, uzwi mu biganiro bya Siporo, yongeye kumvikana kuri radio, ari na yo agiye gukorera nyuma yo gufungurwa.
Rugaju Reagan wamenyekanye cyane kuri Radio Rwanda, akora ibiganiro bya siporo, yongeye kumvikana akora ikiganiro kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nzeri 2025.
Yari mu kiganiro cya nimugoroba kuri Magic FM isanzwe iri mu bitangazamakuru by’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru RBA, runabarizwamo Radio Rwanda yakoreraga mbere yuko afungwa.
Ni mu kiganiro Magic Line Up kiba kuva saa moya kugeza saa yine z’ijoro, aho iyi radio yahaye ikaze uyu munyamakuru wagarutse muri RBA ariko akaba yaje muri Magic FM.

Mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga z’iyi radio, bugira buti “Yagarutse” bavuga uyu munyamakuru Rugaju Reagan, wakoraga mu kiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’ gitambuka kuri Radio Rwanda mu masaha y’igitondo.
Rugaju Reagan agarutse mu kazi nyuma y’ibyumweru bibiri, we na bamwe muri bagenzi be baregwa hamwe, bafatiwe icyemezo cyo gufungurwa by’agateganyo.
Yari umwe mu bantu 28 barimo abofisiye bakuru babiri muri RCS, n’abofisiye muri RDF, baregwa hamwe mu rubanza rushingiye ku mafaranga yagiye avanwa kuri Konti ya Minisiteri y’Ingabo, hishyurwa amatike y’indege ya bamwe mu baregwa muri uru rubanza, arimo ayaguriwe abanyamakuru batatu bari bitabiriye umukino wa APR na Pyramids wabaye umwaka ushize.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare, rwafashe icyemezo cyo gufungura by’agateganyo abantu 25 barimo abanyamakuru batatu barimo n’uyu Rugaju Reagan, mu cyemezo cyatangajwe tariki 26 Kanama 2025.

RADIOTV10