Umukinnyi wa filimi Igihozo Nshuti Mireille yateye utwatsi amakuru akomeje gucicikana avuga ko afite ubukwe mu kwezi gutaha, azakorana n’umunyarwenya w’Umunya-Nigeria uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika.
Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko Igihozo Mireille afitanye ubukwe na Emmanuel Chukwuemeka Ejekwu uzwi ku izina rya Oga Sabinus uri mu banyarwenya bubatse izina muri Afurika.
Aya makuru kandi ari guherekezwa n’ifoto igaragaza itariki y’ubukwe bwabo ya Save Date igaragaza ko buzaba tariki 15 Ukuboza 2025.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Mireille yavuze ko ibyo ari ibihuha bidafite ishingiro kuko n’ifoto bakoresheje ari iyo bifotozanyije muri 2023 ubwo Emmanuel yari yaje mu Rwanda mu iserukiramuco rya sinema.
Uyu mukinnyikazi wa filimi kandi mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Inyarwanda yavuze ko yatunguwe ndetse n’umuryango we uri kubimubazaho.
Yagize ati “Mama wanjye n’umuryango bari kumbaza bati ni ‘gute ugiye gukora ubukwe mutaratubwiye?’ Kandi byose ari ibihuha. Nashakaga kubishyiraho akadomo nta bukwe buhari, nta save the date ihari, uriya muntu uretse kuba twese turi muri sinema nta kindi kintu mpuriraho na we, rero ni Fake news [ibihuha].”
Ibintu byo gutangaza ubukwe budahari si ubwa mbere bibaye ku bakinnyi ba filimi kuko na Kanimba na Soleil bakina muri filimi yitwa ‘Bamenya’ na bo bigeze gushyira hanze Save the date gusa igitandukanye bo ni bo babyishyiriye hanze, nyuma byaje kumenyekana ko yari filime.



Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10