Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

radiotv10by radiotv10
18/09/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Niyo Bosco uherutse kugaragaza umukunzi we, yamwambitse impeta amusaba ko bazarushingana bakazibanira nk’umugore n’umugabo, na we arabimwemerera, mu birori byitabiriwe n’ibyamamare nk’umuhanzi Chris Eazy na Bwiza.

Mu minsi ishize uyu muhanzi yari aherutse kugaragaza uyu mukunzi we Mukamisha Irene, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko, akoresheje amagambo aryohereye.

Mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, Niyo Bosco yambitse impeta uyu mukunzi we amusaba ko bazashyingiranwa bakibanira nk’umugore n’umugabo.

Ni ibirori byari binogeye ijisho, kuko uyu muhanzi yabanje kuririmbira umukunzi we mu ijwi ridasanzwe riherekejwe n’umurya wa gitari, Niyo Bosco azwiho gukirigita.

Ubwo Niyo Bosco yaririmbiraga umukunzi we, anamubaza niba bazarushingana, umukobwa wari watunguwe n’ibi birori by’akataraboneka, yamwemereye atazuyaje, amubwira Yego.

Uyu muhanzi utarakunze kugaragaza umukunzi we dore ko adasanzwe azwi mu by’imyidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga, yashimangiye ko amukunda uruzira uburyarya. Yagize ati “Ndamukunda cyane kandi cyane.”

Mu magambo aherutse gukoresha amwifuriza isabukuru, yari yabwiye uyu munzi we urukundo amukunda, ruhebuje, nk’aho yagize ati “Wavukiye gutuma umutima wanjye ugukunda kandi ukanakwishimira […] Ntabwo ngukunda gusa, ahubwo nkunda n’urukundo ngukunda.”

Ibi birori byo kwambika impeta umukunzi wa Niyo Bosco, byitabiriwe n’ibyamamare binyuranye, birimo abahanzi Chris Eazy, Bwiza, ndetse n’abahanzikazi Vestine na Dorcas babanye na Niyo Bosco mu nzu ibafasha y’umunyamakuru M. Irene na we wari uhari.

Umukunzi wa Niyo Bosco ubwo yatambukaga ngo amwambika impeta
Niyo Bosco na we yakigitaga imirya gitari anaririmba mu ijwi rihebuje
Yamwambitse impeta amusaba ko bazashyingiranwa
Junior na Bwiza na bo bafataga amashusho
Yamubwiye yego
Chris Eazy na Dorcas na bo bifuzaga gusigarana urwibutso
Niyo Bosco yahise amushimira amuha akabizu ku itama

Ibyamamare byaje kumushyigikira

Photo/Igihe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − six =

Previous Post

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Next Post

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Related Posts

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, biravugwa ko yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.