Umuhanzi Niyo Bosco uherutse kugaragaza umukunzi we, yamwambitse impeta amusaba ko bazarushingana bakazibanira nk’umugore n’umugabo, na we arabimwemerera, mu birori byitabiriwe n’ibyamamare nk’umuhanzi Chris Eazy na Bwiza.
Mu minsi ishize uyu muhanzi yari aherutse kugaragaza uyu mukunzi we Mukamisha Irene, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko, akoresheje amagambo aryohereye.
Mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, Niyo Bosco yambitse impeta uyu mukunzi we amusaba ko bazashyingiranwa bakibanira nk’umugore n’umugabo.
Ni ibirori byari binogeye ijisho, kuko uyu muhanzi yabanje kuririmbira umukunzi we mu ijwi ridasanzwe riherekejwe n’umurya wa gitari, Niyo Bosco azwiho gukirigita.
Ubwo Niyo Bosco yaririmbiraga umukunzi we, anamubaza niba bazarushingana, umukobwa wari watunguwe n’ibi birori by’akataraboneka, yamwemereye atazuyaje, amubwira Yego.
Uyu muhanzi utarakunze kugaragaza umukunzi we dore ko adasanzwe azwi mu by’imyidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga, yashimangiye ko amukunda uruzira uburyarya. Yagize ati “Ndamukunda cyane kandi cyane.”
Mu magambo aherutse gukoresha amwifuriza isabukuru, yari yabwiye uyu munzi we urukundo amukunda, ruhebuje, nk’aho yagize ati “Wavukiye gutuma umutima wanjye ugukunda kandi ukanakwishimira […] Ntabwo ngukunda gusa, ahubwo nkunda n’urukundo ngukunda.”
Ibi birori byo kwambika impeta umukunzi wa Niyo Bosco, byitabiriwe n’ibyamamare binyuranye, birimo abahanzi Chris Eazy, Bwiza, ndetse n’abahanzikazi Vestine na Dorcas babanye na Niyo Bosco mu nzu ibafasha y’umunyamakuru M. Irene na we wari uhari.








Photo/Igihe
RADIOTV10