Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Mu butumwa bw’imbamutima icyamamare Lewis Hamilton yagaragaje agahinda kenshi yatewe n’urupfu rw’imbwa ye

radiotv10by radiotv10
29/09/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, UDUSHYA
0
Mu butumwa bw’imbamutima icyamamare Lewis Hamilton yagaragaje agahinda kenshi yatewe n’urupfu rw’imbwa ye
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku modoka, Lewis Hamilton ari mu gahinda kenshi ko gupfusha imbwa ye yari ifite imyaka 12, aho yavuze ko yapfushije inshuti ye magara, ayisezeranya ko atazibagirwa ubuzima bwiza babanagamo.

Uyu mukinnyi ufite izina rikomeye muri Formula 1, yatangaje iyi nkuru y’akababaro kuri uyu wa Mbere, aho yagize ati “Naraye mpfushije inshuti yanjye magara mu ijoro ryacyeye.”

Lewis Hamilton yari yoroye iyi mbwa ye yitwa Roscoe kuva mu mwaka wa 2023, aho yashimiye inshuti ze zamufashe mu mugongo ku rupfu rw’iri tungo rye.

Yavuze ko iyi nshuti ye magara Roscoe, yasanze mugenzi wayo Coco, indi mbwa ye yapfuye muri Kamena mu mwaka wa 2020.

Uyu musitari w’imyaka 40 y’amavuko, yari yatangaje iby’uburwayi bw’iyi mbwa ye mu cyumweru gishize, avuga ko yagize ikibazo cy’umusonga watumaga igira ibibazo mu guhumeka.

Icyo gihe Hamilton yari yavuze ko Roscoe yagiye muri Coma, ariko akavuga ko yizeye ko itsinda ry’abaganga bariho bayitaho bazashobora kuyikangura, ariko birangira ishizemo umwuka.

Yagize ati “Nyuma y’iminsi ine iri kwitabwaho, iri kurwana n’ubuzima, bibaye ngombwa ko mfata icyemezo gikomeye mu buzima bwanjye, ndavuga nti urabeho Roscoe.”

Hamilton yakomeje avuga ko iyi mbwa ye mu burwayi bwayo “ntiyahwemye kurwana n’ubuzima, kugeza aho ashiriyemo umwuka [avuga imbwa ye], nishimiye gusangira ubuzima n’ikiremwa ntagereranywa, umumalayika akaba n’inshuti nyanshuti.”

Yakomeje avuga ibigwi iyi mbwa ye yapfuye, aho yagize ati “kuzana Roscoe mu buzima bwanjye ni cyo cyemezo cyiza nagize mu buzima bwanjye, nzahora iteka nzirikana ibihe byiza twagiranye.”

Hamilton yavuze ko apfushije inkoramutima ye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + nine =

Previous Post

Ibyamenyekanya ku by’abafana ba Rayon bafatiwe nzira n’inzego z’umutekano za Tanzania n’icyakurikiyeho

Next Post

AFC/M23 irashinja FARDC umugambi mubisha nyuma y’igikorwa cyahungabanyije imibereho y’abaturage

Related Posts

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

by radiotv10
14/11/2025
0

Umunyarwenya Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu wari wagiye gususurutsa abantu mu gitaramo kizwi nka Gen Z Comedy, yahawe ibihumbi 500...

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

by radiotv10
14/11/2025
0

For many years, fashion and self-care were seen as things that only concerned women. In Rwanda, like in many other...

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Robert Ssentamu Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine akaba n’umwe mu banyapotiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa...

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yasabye imbabazi abafana be n’Abanyarwanda bose muri rusange ku bw’amashusho ye y’ibanga yagiye hanze,...

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko igitaramo ngarukamwaka yise ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AFC/M23 irashinja FARDC umugambi mubisha nyuma y’igikorwa cyahungabanyije imibereho y’abaturage

AFC/M23 irashinja FARDC umugambi mubisha nyuma y’igikorwa cyahungabanyije imibereho y’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.