Umukinnyi rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku modoka, Lewis Hamilton ari mu gahinda kenshi ko gupfusha imbwa ye yari ifite imyaka 12, aho yavuze ko yapfushije inshuti ye magara, ayisezeranya ko atazibagirwa ubuzima bwiza babanagamo.
Uyu mukinnyi ufite izina rikomeye muri Formula 1, yatangaje iyi nkuru y’akababaro kuri uyu wa Mbere, aho yagize ati “Naraye mpfushije inshuti yanjye magara mu ijoro ryacyeye.”
Lewis Hamilton yari yoroye iyi mbwa ye yitwa Roscoe kuva mu mwaka wa 2023, aho yashimiye inshuti ze zamufashe mu mugongo ku rupfu rw’iri tungo rye.
Yavuze ko iyi nshuti ye magara Roscoe, yasanze mugenzi wayo Coco, indi mbwa ye yapfuye muri Kamena mu mwaka wa 2020.
Uyu musitari w’imyaka 40 y’amavuko, yari yatangaje iby’uburwayi bw’iyi mbwa ye mu cyumweru gishize, avuga ko yagize ikibazo cy’umusonga watumaga igira ibibazo mu guhumeka.
Icyo gihe Hamilton yari yavuze ko Roscoe yagiye muri Coma, ariko akavuga ko yizeye ko itsinda ry’abaganga bariho bayitaho bazashobora kuyikangura, ariko birangira ishizemo umwuka.
Yagize ati “Nyuma y’iminsi ine iri kwitabwaho, iri kurwana n’ubuzima, bibaye ngombwa ko mfata icyemezo gikomeye mu buzima bwanjye, ndavuga nti urabeho Roscoe.”
Hamilton yakomeje avuga ko iyi mbwa ye mu burwayi bwayo “ntiyahwemye kurwana n’ubuzima, kugeza aho ashiriyemo umwuka [avuga imbwa ye], nishimiye gusangira ubuzima n’ikiremwa ntagereranywa, umumalayika akaba n’inshuti nyanshuti.”
Yakomeje avuga ibigwi iyi mbwa ye yapfuye, aho yagize ati “kuzana Roscoe mu buzima bwanjye ni cyo cyemezo cyiza nagize mu buzima bwanjye, nzahora iteka nzirikana ibihe byiza twagiranye.”

RADIOTV10