Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Dore abahanzi bagezweho mu Rwanda bahataniye ibihembo n’uburyo wabatora

radiotv10by radiotv10
02/10/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Dore abahanzi bagezweho mu Rwanda bahataniye ibihembo n’uburyo wabatora
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda banagezweho muri iyi minsi, nka The Ben, Bruce Melodie na Kevin Kade, bahatanye mu bihembo bya Diva Awards bigiye kuba ku nshuro yabyo ya gatatu.

Diva Awards igiye kuba ku nshuro ya gatatu, izabanje hari higanjemo ibyiciro byo mu bijyanye n’ubwiza gusa ariko muri uyu mwaka hakaba hariyongereyemo ibindi byiciro byo mu muziki n’imideli.

Nyuma yo gutangaza abahatanye muri buri cyiciro kuri ubu no gutora mu buryo bwo kuri murandasi bikaba bigeze aharimbanyije aho byatangiye taliki ya 26 Nzeri  bikaba bizasozwa kuwa 26 Ukwakira 2025.

Mu bahanzi bakomeye bahataniye igihembo harimo “The Ben, Kavin Kade, Chriss Eazy, Element, Bruce Melodie, Yampano na Kivumbi King” aba bakaba bahataniye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka.

Mu bahanzi bahataniye igihembo mu bari n’abategarugori harimo “Alyn Sano, Bwiza, Ariel Wayz, France Mpundu na Fifi Raya.”

Uretse ibi byiciro harimo n’ibindi byinshi birimo “Umuraperi w’umwaka, umuhanzi mwiza wa gakondo, umuhanzi mwiza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwatunganyije amashusho neza, Producer w’umwaka, umuhanzi mushya muri 2025, Abavanga imiziki neza (Djs), indirimbo y’umwaka, Collabo y’umwaka n’ibindi.

Uretse ibi byiciro harimo n’ibindi byo mu mideli aho hazahembwa ‘umunyamideli w’umwaka, uwahanze imideli kurusha abandi hamwe n’inzu yahize izindi mu gutunganya no kwambika ibyamamare.

Mu bijyanye n’ubwiza nabo ntabwo uyu mwaka bacikanwe kuko nabo irushanwa rigeze aharyoshye haba mu bakora imisatsi, abogosha, abatera ibirungo n’abandi.

Ushaka gukora uwo ushyigikiye unyura kuri https://divvanews.com/ ubundi ugatora ukoresheje igiceri cy’ijana gusa, inshuro zose ushaka ku munsi.

Diva Awards 2025 biteganyijwe ko izaba taliki ya 26 Ukwakira 2025, ibere muri Zaria Court guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 16 =

Previous Post

Ukuri ku rupfu rwa Nyiramajyambere wavuze imvugo iri kwamamara mu Rwanda muri iyi minsi

Next Post

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

Related Posts

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi Shizzo, bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, basezeranye imbere y’amategeko. Aba bombi bamaze...

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyasudanikazi Nyakuecky William wamaze kwibatiza akazina ka Gaju, uba mu Rwanda, uvuga ko yanamaze kuba Umunyarwandakazi, yavuze ibintu bitatu akunda...

IZIHERUKA

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo
FOOTBALL

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.