Abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda banagezweho muri iyi minsi, nka The Ben, Bruce Melodie na Kevin Kade, bahatanye mu bihembo bya Diva Awards bigiye kuba ku nshuro yabyo ya gatatu.
Diva Awards igiye kuba ku nshuro ya gatatu, izabanje hari higanjemo ibyiciro byo mu bijyanye n’ubwiza gusa ariko muri uyu mwaka hakaba hariyongereyemo ibindi byiciro byo mu muziki n’imideli.
Nyuma yo gutangaza abahatanye muri buri cyiciro kuri ubu no gutora mu buryo bwo kuri murandasi bikaba bigeze aharimbanyije aho byatangiye taliki ya 26 Nzeri bikaba bizasozwa kuwa 26 Ukwakira 2025.
Mu bahanzi bakomeye bahataniye igihembo harimo “The Ben, Kavin Kade, Chriss Eazy, Element, Bruce Melodie, Yampano na Kivumbi King” aba bakaba bahataniye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka.
Mu bahanzi bahataniye igihembo mu bari n’abategarugori harimo “Alyn Sano, Bwiza, Ariel Wayz, France Mpundu na Fifi Raya.”
Uretse ibi byiciro harimo n’ibindi byinshi birimo “Umuraperi w’umwaka, umuhanzi mwiza wa gakondo, umuhanzi mwiza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwatunganyije amashusho neza, Producer w’umwaka, umuhanzi mushya muri 2025, Abavanga imiziki neza (Djs), indirimbo y’umwaka, Collabo y’umwaka n’ibindi.
Uretse ibi byiciro harimo n’ibindi byo mu mideli aho hazahembwa ‘umunyamideli w’umwaka, uwahanze imideli kurusha abandi hamwe n’inzu yahize izindi mu gutunganya no kwambika ibyamamare.
Mu bijyanye n’ubwiza nabo ntabwo uyu mwaka bacikanwe kuko nabo irushanwa rigeze aharyoshye haba mu bakora imisatsi, abogosha, abatera ibirungo n’abandi.
Ushaka gukora uwo ushyigikiye unyura kuri https://divvanews.com/ ubundi ugatora ukoresheje igiceri cy’ijana gusa, inshuro zose ushaka ku munsi.
Diva Awards 2025 biteganyijwe ko izaba taliki ya 26 Ukwakira 2025, ibere muri Zaria Court guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.
RADIOTV10