Abahanzi b’abavandimwe Dorcas na Vestine bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bavuze ko nyuma yuko umwe muri bo ashinze urugo, byagoranye kumenyera ubuzima bwo kuba batari kumwe, ku buryo umwe byageze n’aho kurya bimunanira.
Ni nyuma yuko Ishimwe Vestine, akoze ubukwe n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, bwabaye mu ntangiro za Nyakanga uyu mwaka wa 2025.
Vestine avuga ko nubwo nta buranaribonye budasanzwe aragira mu rushako, ariko nibura hari ibyo amaze kubona byamufasha kurwubaka, gusa bikaba byarabanje kumutonda.
Ati “Ntabwo ndamara igihe, sinaza ngo mbwire abantu ngo urugo bimeze gutya, naba ndi kwigira inzobere kandi nta gihe kinini maze. Kujya mu rugo ni nko kujya mu Gihugu utarI uzi, byarangoye pe sinababeshya, ngatekereza ubuzima nari mbayemo mu rugo na ba Dorcas na ba mama, ariko bitewe n’inama mama yangiraga ambwira ati ‘icara wubake’, naramenyereye ntakibazo.”
Vestine kandi yaburiye umuvandimwe we ati “Dorcas mwana wanjye ntuzashake ukiri muto cyane, uzabe uretse, mubyihorere, namukubita nafata inkoni nkamucira aramutse ashatse akiri muto.”
Murumuna we Dorcas avuga ko we yagowe no kubaho mu buzima butarimo mukuru we kuko bafatanyaga byose byo mu rugo.
Ati “Ubukwe bukirangira ntabwo nabyiyumishaga cyane kuko nahise njya mu kizamini urumva nahise njya mu banyeshuri sinabyuyumvishaga ko yashatse dore mveyo wabibaza mama no kurya byaranze, ntabwo mwabyumva, Vestine kuva kera ni umuntu twakuranye yari ameze nka mama wanjye, yamenyaga ko ntariye, kuba atari mu rugo byarangoye, namaze ibyumweru bibiri kurya byaranze, byarangoye ukuntu umuntu twakuranye nabwiraga ibintu byose adahari narwaye deperession mara ukwezi ntishima.”
Avuga ko byageze aho umubyeyi wabo akamwohereza kwa mukuru we kugira ngo abashe kurya. Ati “Byagezaho mama arambwira ati jya iwe kugira ngo ubashe kurya, njya iwe, byageze aho banjyana no kwa muganga bampa imiti ya appettit kugira ngo mbashe kurya biranga, ubu ndi iwe kugira ngo ndye.”
Itsinda cya Vestine na dorcas bamaze imyaka irenga ine batangiye kuririmba umuziki wabo umaze kurenga u Rwanda, ukaba ukunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10