Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’ uherutse gufungurwa nyuma yo guhamywa icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagaragaje we n’umugabo we batembereye, amwifuriza kugaruka neza.
Ni ubutumwa uyu muririmbyikazi w’indirimbo z’Imana yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, buherekeje ifoto ye ari kumwe n’umugabo we Bishop Gafaranga bari mu bwato bwa gakondo mu kiyaga.
Mu butumwa buherekeje iyi foto, Annette Murava yagize ati “Imana iri muri aya mateka!!! Urakaza neza rukundo [ashyiraho akarangabyiyumviro k’umutima] Bishop Gafaranga.”

Bishop Gafaranga yujuje ibyumweru bibiri afunguwe, nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumufatiye icyemezo cyasomwe tariki 10 Ukwakira 2025.
Uru Rukiko rwahamije Bishop Gafaranga icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, rwamukatiye igifungo cy’umwaka umwe usubitse, ari na bwo yahitaga arekurwa, agataha agasanga umugore we.
Mu maburanisha anyunye, Annette Murava, umugore wa Gafaranga, yakunze kuyitabira agamije gushinjura umugabo we, ariko Urukiko rukamwima umwanya kuko ikirego cyari cyaramaze kugera aho kigomba kuburanwa n’Ubushinjacyaha.
Mu kiganiro yakoze muri Kamena uyu mwaka nyuma yuko umugabo we yari amaze igihe gito afunzwe, Annette Murava, yavuze ko ibyariho bivugwa icyo gihe ko umugabo we yari afungiye kumukubita no kumuhoza ku nkeke, ngo we ntakibazo bafitanye, ndetse muri icyo kiganiro asezeranya abantu ko igihe Gafaranga azaba yarafunguwe bazakora ikiganiro bicaranye bakavuga ukuri kwabo.
RADIOTV10











