Ange Niyonshuti Tricia, umugore w’umuhanzi Tom Close; yongeye kumwibutsa ko amukunda urutagereranywa, anamubwira ko amwifuriza kuramba kugeza igihe azabonera ubuvivi.
Mu butumwa bugufi Tricia yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Ndagukunda Rumuli. Ntukazime kugeza ubonye ubuvivi;
Imana y’i Rwanda ihorane nawe, ibe mu bawe no mu byawe.”
Tom Close na Tricia, bamaranye imyaka 12 babana nk’umugore n’umugabo dore ko bakoze ubukwe mu kwezi k’Ugushyingo 2013, bakaba bafitanye abana batanu, barimo umwe biyemeje kurera.
Ubu butumwa, Tricia abugeneye umugabo we Tom Close, mu gihe ari kwizihiza isabukuru y’amavuko, yagiye anifurizwa kuyizihiza neza, n’abantu batandukanye barimo abafite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda.
Miss Mutesi Jolly ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 uri mu bifurije isabukuru nziza Tom Close, yagize ati “Isabukuru nziza musaza wanjye, umunyabigwi Tom Close, uri umuntu w’umuhanga nzi. Wuje ubwenge n’ubupfura, warakoze kumpa amahirwe yo kukugira nk’umujyanama n’umuryango. Ndabakunda cyane.”

RADIOTV10











